
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima Rusange muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (INSP) cyatangaje ko indwara y’ubushita bw’inkende, izwi nka Monkeypox, yatangiye kugabanuka nyuma yo kwibasira icyo gihugu mu myaka ibiri ishize, kuko abayisangwamo ubu bageze hagati y’abantu 250 na 300 buri cyumweru.
Umuhuzabikorwa wa rimwe mu mashami ya INSP, Christian Ngandu, yavuze ko guhera mu 2024 ubwo Monkeypox yakazaga umurego muri RDC kugeza mu 2025, imibare y’abandura iyi ndwara yagabanutse ku buryo bugaragara.
Ati “Imibare ya Mpox biragaragara ko iri kugabanuka. Mbere twayisangaga mu bantu bagera hafi 2.000 buri cyumweru, ariko ubu tuyisangamo abantu bari hagati ya 250 na 300 mu cyumweru.”
Ngandu yongeyeho ko ikindi cyagabanutse ari umubare w’ibigo by’ubuvuzi bigaragaramo abarwayi ba Monkeypox kuko mbere bari 401 hirya no hino muri RDC, mu gihe kugeza mu Ukuboza 2025 hasigaye 19 gusa bikibona abarwayi ba Monkeypox.
Yavuze ko uduce twagaragayemo Monkeypox cyane turi mu Ntara ya Sankuru ndetse no mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo igabanuka ry’iyi ndwara rishimishije, inzego z’ubuzima muri RDC zasabye abaturage gukomeza kwitwararika, by’umwihariko mu bice bikigaragaramo umutekano muke, aho kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bigoye.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS/WHO) utera inkunga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu guhangana n’iyi ndwara, binyuze mu gutanga ibikoresho byo kwisuzumisha, amahugurwa ku bakozi b’ubuvuzi no kongerera ubushobozi laboratwari zitandukanye.
Mu 2024 by’umwihariko mu mpera ni bwo icyorezo cya Monkeypox cyongeye gukaza umurego mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo u Burundi, Cameroon, Congo, Ghana, Liberia, Nigeria, Afurika y’Epfo, Uganda, Kenya n’u Rwanda ndetse OMS icyo gihe yagaragaje ko ari ikibazo gihangayikishije Isi.
Gusa u Rwanda rwahise rufata ingamba zihuse zo kuvura abasanzwemo Monkeypox no gukingira abandi, bituma nta muntu n’umwe ihitana.
Mu gihe mu Rwanda nta muntu wahitanywe na Mpox, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo yarabibasiye cyane, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryagaragaje ko kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza muri Werurwe 2025, Monkeypox yari imaze guhitana abantu 1.736.
