
Abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi, bishwe n’inzoga banyoye bikekwa ko itujuje ubuziranenge.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gahungeri uro mu Kagari ka Gisheshe mu Murenge wa Rukoma.
Aba bantu bamaze kwicwa n’iyo nzoga barimo abagabo batatu n’umwana w’imyaka itatu y’amavuko
Amakuru avuga ko uru rupfu rwabaye mu minsi ibiri, uhereye ku wa 29 kugeza ku ya 30 Ukuboza 2025, nyuma y’uko aba bantu banyoye inzoga yenzwe mu buryo butemewe.
Andi makuru aturuka mu buyobozi agaragaza ko uwitwa Kagaba Eric, wari usanzwe akora inzoga, ari we wapfuye bwa mbere ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025 saa sita z’amanywa ndetse bigakekwa ko iyo nzoga yanyoye na bagenzi be ariyo yatumye bitaba Imana.
Umuntu wa Kabiri wari wasangiye iyo nzoga na Kagaba yaje kwitaba Imana kuri uwo munsi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu gihe uwa undi wa Gatatu yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025.
Bivugwa ko hari undi mwana w’imyaka itatu wari wasuye nyirakuru nawe wapfuye ndetse abaturage bashimangira ko bo bagabo bamusomeje kuri iyo nzoga, nawe aaba yaritabye Imana saa moya z’ijoro ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yemeje iby’aya makuru, avuga ko inzoga banyoye itujuje ubuziranenge.
Ygize ati “Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, duhita dutangira iperereza ku byabiteye.”
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemeje ko Kagaba Eric yari afite akabari katazwi katanemewe n’amategeko, kakekwagaho gukoresha inzoga zitujuje ubuziranenge, anashimangira ko ko hari undi muntu wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma, na we wanyweye kuri iyo nzoga.
