
Umutwe wa Hamas uhanganye na Israel wemeje ko umuvugizi wayo wari umaze igihe kirekire kuri iyi mirimo, yishwe nyuma y’igitero Israel yagabye muri Kanama mu gace ka Gaza.
Hamas yabitangaje ku wa 29 Ukuboza 2025. Ku wa 31 Kanama 2025 ni bwo Israel yatangaje ko yivuganye Hudhayfa al‑Kahlout alias Abu Obeida wari usanzwe ari umuvugizi wa Hamas, mu gitero cy’indege iki gihugu cyagabye mu Mujyi wa Gaza.
Gusa ntabwo yigeze atangaza andi makuru menshi ajyanye n’iki gitero, agaragaza igihe cyangwa aho cyabereye neza, biba uko no kuri Hamas.
Abu Obeida yari umwe mu bayobozi bazwi cyane b’ishami rya gisirikare rya Hamas, Qassam Brigades, kuva Hamas yatangira kugenzura Gaza mu 2007.
Yajyaga avuga kenshi yipfutse mu maso, cyane cyane mu gihe habaga amakimbirane akomeye, akagena ubutumwa bwo gutera ubwoba bwibasira Israel.
Yabaye ikimenya bose mu Banye-Palestine hafi imyaka 20.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko yari ingenzi cyane cyane mu ishami rya Hamas rijyanye n’itangazamakuru n’ibindi bikorwa by’icengezamatwara, kikavuga ko igitero cyo kumwivugana cyari gishingiye ku makuru yizewe y’ubutasi bwa Israel.
Ku wa Mbere, Hamas yasohoye amashusho ku rubuga rwayo rwa Telegram igaragaza umuvugizi wayo mushya. Yavuze ko ari we Abu Obeida mushya kandi ko yahawe iryo zina ryakoreshejwe mbere. Nk’uwo asimbuye, yari yipfutse mu maso kandi ntiyavuze izina rye nyakuri.
Yanagaragaje ko Hamas ititeguye kurambika intwaro zayo, nubwo amasezerano y’agahenge ari byo agena.
Ati “Abantu bacu bari kwirwanaho kandi ntibiteguye kurambika intwaro mu gihe bakiboshywe.”
Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ubwo uyu mutwe wagabaga ibitero mu majyepfo ya Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, bigahitana Abanya-Israel 1200 abandi 250 bagashimutwa. Kuva ubwo Israel yahise igaba ibitero simusiga kuri Gaza bimaze kugwamo abarenga ibihumbi 71.
