BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Umuturage yasabye Perezida Museveni kumugurira inkweto

Umuturage yasabye Perezida Museveni kumugurira inkweto

admin
Last updated: December 29, 2025 2:43 pm
admin
Share
SHARE

Umuturage wo muri Uganda witwa Imam Seruwo yatunguye benshi, asaba Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni kumugurira inkweto ngo kuko izo afite zishaje cyane.

Uyu muturage ni umwe mu bitabiriye ibiganiro Perezida Museveni yagiranye n’abafite amagaraje n’abayakoreramo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Ni ibiganiro byari biri mu murongo wo kumva ibibazo by’abakora muri uru rwego, ariko no ku bashakaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Mutarama 2026.

Ubwo byari bigeze mu mwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo Imam Seruwo yaratunguranye, yumvikana asaba Perezida Museveni inkweto, ndetse bisa n’aho yigeze kuzimwemerera.

Ati “Wambwiye ko uzangurira inkweto zo gukorana, izi zarashaje nyakubahwa.”

Imam Seruwo ntiyigeze avuga igihe Museveni yamwemereye kumugurira inkweto, ndetse uyu mukuru w’igihugu na we ntacyo yabivuzeho.

Museveni yemereye aba bakanishi miliyari 1 y’Amashilingi, azashyirwa muri SACCO yabo, akajya atangwa nk’inguzanyo nto zo kugura ibikoresho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Budage: Umuforomo yishe abarwayi agamije kwiyorohereza akazi

2 Min Read
Mu mahanga

Tanzania: Igipolisi cyatangiye gusenyera impunzi z’Abarundi mu nkambi

1 Min Read
Mu mahanga

Kinshasa: Abakekwaho ubujura barenga ibihumbi 7 bafunzwe

1 Min Read
Mu mahanga

U Bufaransa: Abantu 10 bakatiwe n’urukiko bazira kwibasira umugore wa Perezida

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?