BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

admin
Last updated: December 29, 2025 9:03 am
admin
Share
SHARE

Amakuru aravuga ko Perezida Félix Tshisekedi yahagaritse umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Général-Major Sylvain Ekenge, mu buryo bwo gucubya igitutu gituruka ku magambo y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko yibasira abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) n’ibitangazamakuru by’i Kinshasa byatangaje ko Jenerali Ekenge yahagaritswe kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Ukuboza 2025.

Ku wa Gatandatu, kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Sylvain Ekenge yavuze amagambo yuzuye urwango, asubiramo neza neza amagambo yanditse mu mategeko icumi y’Abahutu, yari agamije kubiba urwango ku Batutsi.

Muri ayo mategeko, irya mbere ryavugaga ko umuhutu wese ushaka umututsikazi aba ari umugambanyi, hakaza n’izindi ngingo zerekana abatutsi nk’abantu b’indyarya n’ibindi bihimbano byerekana ko umututsi agomba gupfa.

Mu kiganiro ‘Plateau Special’, Ekenge yabajijwe ku ngingo bita “ubwenge” ikoreshwa na bamwe muri RD Congo nko gusobanura ‘amayeri y’inabi’ Ekenge avuga ko ari “ay’Abanyarwanda, by’umwihariko abatutsi”.

Ekenge yifashishije Amategeko 10 y’Abahutu yanditswe na Joseph Gitera, yagize ati: ‘Iyo ushatse umugore w’Umututsi uyu munsi, ugomba kwitonda’… Umuryango w’Abatutsi b’Abanyekongo witwa ‘uw’abahemu’.

Ekenge yavuze ko iyo ushakanye n’umugore w’Umututsi ngo baguha n’umuntu wo mu muryango we wo kugucungira hafi w’umugambanyi.

Ati: “Yabyara bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge.”

Mu buryo bigaragara ko yateguye, Ekenge yarondoye ibintu bibi avuga ko bishingiye kuri icyo yita “ubwenge” avuga ko “leta y’u Rwanda yakigize umuco bigisha abana kuva ari bato kugira ngo bahinduke abagambanyi”.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bamaganye amagambo yavuzwe n’uriya musirikare mukuru wa RDC nk’ikimenyetso cyo gusubiza akarere mu icuraburindi rya Jenoside.

Maxime Prévot, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, igihugu cyakolonije RDC, yanditse kuri X avuga ko ababajwe cyane n’amagambo ya Gen Ekenge yibasira Abatutsi.

Yagize: “Ni ibintu bidakwiye na busa ku muntu uhagarariye ubutegetsi. Ndayamaganye mu buryo bukomeye cyane. Amagambo yose y’urwango akwiye kwamaganwa mu buryo bwose”.

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi ari ubugome bwateguwe n’ubutegetsi kandi bufite ingaruka mbi mu ntekerezo z’abantu.

Ryagize riti: “Iyo ubutegetsi buretse amagambo apyinagaza ubwoko bwose agakwira, by’umwihariko ku bagore n’abana, ntibiba bikiri ibintu byoroheje. Biba birimo ubufatanye bwa politike.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye ibyavuzwe na Ekenge, abihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, gukorana na FDLR, n’ibitero by’amabombe no kwibasira abatutsi b’Abanyecongo, n’abanyamulenge.

Ati: “Uyu musirikare mukuru wo muri Congo ntanahagararira aho, ahubwo anagarura ibitekerezo bya gikoloni byashyizeho imizi y’amacakubiri yiswe ay’amoko ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo igitekerezo kivuga ko Abatutsi ari Abanilotike bigaruriye u Rwanda bagakandamiza Abahutu, ndetse bakabambura ururimi rwabo rw’Ababantu (Bantou) ari rwo Ikinyarwanda.”

Nduhungirehe yavuze ko kubera ipfunwe, cyangwa abigiriwemo inama n’inshuti ze zo mu bihugu by’iburengerazuba, Perezida Tshisekedi ashobora kwirukana General Sylvain Ekenge, none yamuhagaritse ku nshingano.

AFC/M23 ivuga ko mu byo irwanira harimo guhagarika ubutegetsi bubi, ubugizi bwa nabi, imvugo z’urwango, ubwicanyi, n’ubuhunzi by’umwihariko ku banyecongo bavuga Ikinyarwanda barimo n’abatutsi.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?