Umwe mu mitwe y’iterabwoba wigambye gutega igisasu mu musigiti cyahitanye abantu 8 abandi 18 barakomereka, mu gihe ibihugu byiganjemo ibya Abarabu byamaganye icyo gitero.
Iki gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 26 Ukuboza 2025, ubwo Abasiramu bari mu isengesho ryo ku wa Gatanu mu musigiti uri mu mujyi wa Homs mu Gihugu cya Syria.
Nyuma y’icyo gitero, umutwe ukora ibikorwa by’iterabwoba witwa Ansar al-Sunnah, ubinyujije ku rukuta rwa Telegram wigambye ko ariwo wateze igisasu cyaturikiye mu musigiti kigahitana abantu 8 abandi 18 bagakomereka.
Nubwo uwo mutwe wigabye kugaba icyo gitero, Leta ya Syria ntiratangaza abacuze umugambi wo kwica abari bari muri uwo musigiti.
Ibiro ntaramakuru bya Leta ya Syria SANA, byatangaje ko icyo gisasu kimaze guturika, hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe hagamijwe kuvutsa ubuzima abari bari mu musigiti nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu.
Guverinoma ya Syria ndetse n’ibindi bihugu byiganjemo ibya Abarabu nka Qatar, Saudi Arabia, Jordania, Liban ndetse ibindi bihugu birimo Ubufaransa na Canada bifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo ndetse banamagana icyo gitero cy’iterabwoba.
Iki gitero cy’iterabwoba cyabaye mu gihe muri Syria, hakomeje kuvugwa amakimbirane ashingiye ku bwoko ndetse n’amadini dore ko icyo Gihugu kimaze igihe gihanganye n’intambara zigamije impinduramatwara muri Politike n’imiyoborere.
Umujyi wa Worms urimo umusigiti watezwemo igisasu cyahitanye abawusengeragamo, ni umujyi wa Gatatu mu mijyi minini muri Syria.
