BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Hotel Château Le Marara yongeye gukomorera ibikorwa nyuma y’amezi atanu ifunze

Hotel Château Le Marara yongeye gukomorera ibikorwa nyuma y’amezi atanu ifunze

admin
Last updated: December 26, 2025 4:38 pm
admin
Share
SHARE

Hotel Château Le Marara yahawe icyemezo cy’agateganyo kiyemerera gutanga serivisi zo kwakira abantu nyuma yo kumara amezi agera kuri atanu yarafunzwe.

Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rivuga ko igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha ryasanze iyi hotel kuri ubu yujuje ibisabwa.

Iyi hotel yari rafungiwe ibikorwa kuva ku wa 22 Nyakanga 2025, nyuma y’iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.

Ryagiraga riti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye. Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”

Iyi hotel Kandi yari yarafunzwe nyuma yo kugarukwaho n’abantu batandukanye banenga serivise zayo bavuga ko zitabanogeye.

Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye abarimo Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette bahakoreye ubukwe bahabwa serivise mbi.

Musemakweri na Uwera Bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi hoteli bubibonye bwahise bugana iy’ubitabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.

Ubwo inzego zibishinzwe zakoraga iperereza zasanze iyi hotel ikora itujuje ibisabwa.

RDB yahamije ko “ikomeje kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?