Hotel Château Le Marara yahawe icyemezo cy’agateganyo kiyemerera gutanga serivisi zo kwakira abantu nyuma yo kumara amezi agera kuri atanu yarafunzwe.
Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, rivuga ko igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha ryasanze iyi hotel kuri ubu yujuje ibisabwa.
Iyi hotel yari rafungiwe ibikorwa kuva ku wa 22 Nyakanga 2025, nyuma y’iperereza ryerekanye ko yakoraga itarabiherewe uruhushya.
Ryagiraga riti “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye. Kongera gufungura bizasuzumwa ari uko iyi hoteli imaze kuzuza neza ibisabwa ngo ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo no kubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko byose.”
Iyi hotel Kandi yari yarafunzwe nyuma yo kugarukwaho n’abantu batandukanye banenga serivise zayo bavuga ko zitabanogeye.
Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye abarimo Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC na Uwera Bonnette bahakoreye ubukwe bahabwa serivise mbi.
Musemakweri na Uwera Bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli bivugwa ko iriho.
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi hoteli bubibonye bwahise bugana iy’ubitabera buvuga ko abageni bakangishije hoteli ibikorwa byo kuyisebya no gukoresha uburiganya ngo batishyura amafaranga bari bari bayibereyemo.
Ubwo inzego zibishinzwe zakoraga iperereza zasanze iyi hotel ikora itujuje ibisabwa.
RDB yahamije ko “ikomeje kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.”
