Mu gice cya gatatu cy’Ukwezi k’Ukuboza 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100, ikaba iri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe igwa muri iki gihe, uretse mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Iburasirazuba aho imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero gisanzwe.
Iteganyagihe rusange ry’igice cya gatatu cy’Ukuboza
Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ukuboza, tariki 21-31 Ukuboza, [igice kibamo iminsi mikuru] ni hagati ya milimetero 20 na 75. Umubare w’iminsi imvura izagwamo uri hagati y’iminsi itatu (3) n’itanu (5) bitewe n’aho hantu. Iyi mvura iteganyijwe izaterwa n’isangano ry’imiyaga iva mu majyaruguru y’Isi imanuka igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe: hagati ya 18°C na 30°C;
Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe: hagati ya 9°C na 19°C
Umuyaga: uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda
Iteganyagihe ry’imvura bitewe n’uturere
Milimetero 80–100: Intara y’Iburengerazuba (uretse ikibaya cya Bugarama n’ibice bito by’uburasirazuba bwa Ngororero), ibice by’uburengerazuba bwa Muhanga na Ruhango, amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Burera, no mu Turere twa Musanze, Nyamagabe na Nyaruguru (uretse ibice by’uburasirazuba).
Milimetero 60–80: Umujyi wa Kigali, ibice by’uburengerazuba bwa Nyagatare na Bugesera, ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru (uretse uburasirazuba bwa Gicumbi).
Milimetero 40–60: Akarere ka Rwamagana, ahasigaye mu Karere ka Gicumbi, hagati muri Bugesera, amajyepfo ya Nyagatare, uburengerazuba bwa Gatsibo na Kayonza, ndetse n’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Ngoma.
Milimetero 20–40: Ahasigaye hose mu Gihugu.
Iteganyagihe ry’ubushyuhe
Ubushyuhe bwo hejuru: Ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya 18°C na 30°C buteganyijwe mu gihugu hose.
28–30°C: Ikibaya cya Bugarama, ibice by’uburengerazuba n’amajyaruguru ya Bugesera, uburasirazuba bwa Gisagara, Nyanza, Ruhango na Kamonyi, n’ibice byo hagati by’Umujyi wa Kigali.
18–20°C: Amajyaruguru n’uburengerazuba bwa Musanze, uburengerazuba bwa Nyabihu, Nyamagabe na Ngororero, ndetse n’uburasirazuba bwa Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro.
Ubushyuhe bwo hasi: Ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya 9°C na 19°C.
9–11°C: Uburengerazuba bwa Musanze na Nyabihu (ahakonja cyane kurusha ahandi).
17–19°C: Umujyi wa Kigali, ibice byinshi by’Iburasirazuba, amajyepfo ya Rulindo, Kamonyi, Nyanza, Huye, Gisagara, uburasirazuba bwa Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru, uburengerazuba bwa Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Iteganyagihe ry’umuyaga: Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda.
8–12 m/s (umuyaga mwinshi): Amajyaruguru ya Rubavu, Musanze na Burera, uburasirazuba bwa Gicumbi na Nyamagabe, amajyaruguru ya Rwamagana, uburengerazuba bwa Nyanza n’ibice bito bya Gatsibo.
4–6 m/s (umuyaga uringaniye): Umujyi wa Kigali, ibice by’uburengerazuba bwa Nyagatare, Kayonza, Gisagara, Nyamagabe na Karongi, uburasirazuba bwa Rwamagana, Ruhango na Nyabihu, n’utundi duce twinshi tw’igihugu.
6–8 m/s: Ahasigaye hose mu Gihugu.
Meteo Rwanda iragira inama Abaturarwanda, cyane cyane abatuye mu bice biteganyijwemo imvura irimo inkuban’umuyaga mwinshi, gufata ingamba zo kwirinda ingaruka ziterwa n’ikirere, no gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza.
