
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR batwitse igiturage muri Teritwari ya Walikale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banica abaturage bane bari batuye muri ako gace.
Aba barwanyi bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa bateye igiturage giherereye muri Teritwari ya Walikale mu gace ka Busurungi ho muri Gurupuma na Waloa Loanda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025.
Urubuga Actualite cd rwatangaje ko abo barwanyi b’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, binjiye mu giturage bayobowe n’uwitwa General Mudayongwa, bagahita batwika amazu yari mu giturage mu gihe abantu bari bakiryamye.
Abantu bane bahise bitaba Imana mu gihe abandi bahungiye mu bice bya Kifuruka, Kaundju, Katambira, na Busurungi.
Bivugwa ko abo barwanyi bateye bashaka kwirukana abatuye muri gurupoma ya Waloa Loanda, aho uwo witiya General Mudayongwa, avuga ko ubwo butaka ari ubwe.
Abaturage bavuga ko uwo musirikare ‘asaba abaturage kwimuka, agatangira korora no guhinga mu butaka yita ubwe.’
Mu bapfiriye aho barimo abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo by’umwihariko abo mu nyeshyamba za Mai-Mai Kifuafua. Ibyatumye imirwano ikomeye yubura hagati ya FDLR n’abawanyi bo muri Mai-Mai.
Raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zivuga ko leta ya Congo yinjije ndetse ikorana n’abarwanyi ba FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Amasezerano y’amahoro ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiwe i Washington D.C ku buhuza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika harimo gufatanya mu guhashya no gusenya uyu mutwe, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
