Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye ibirego by’u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo.
Amb. Ngoga yavuze ko ibyo mugenzi we, Zéphyrin Maniratanga uheruka kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko u Rwanda rwarashe ku butaka bw’u Burundi, ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ko u Burundi aribwo bwagabye igitero mu gace ka Bugarama ko mu Rwanda .
Yagize ati”Ndashaka gutanga umucyo ko nta ntambara u Rwanda ruri gushoza kuri Repubulika y’u Burundi, nta na gahunda rufite yo kubikora. U Burundi ahubwo hari igitero cyagabwe mu gace ka Bugarama ko mu Rwanda giturutse ku butaka bw’u Burundi, ndetse bunabigaba muri bimwe mu bice bya RDC, bituma impunzi zaho zihungira mu Rwanda.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ngoga Martin, yanenze umuryango mpuzamahanga utitaye ku mpungenge z’umutekano ruterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu gice cya Minembwe.
Yakomeje avuga ko ibitero by’indege na drones z’intambara ku midugudu y’Abanyamulenge n’inkambi bahungiyemo mu bice birimo Mikenke byakajije umurego muri uyu mwaka, ariko ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wabikozeho kandi warabimenyeshejwe.
Ati “Hagati ya Werurwe n’Ukuboza uyu mwaka, aha hantu hagabwe ibitero 15 by’indege, nta muntu uri kubivuga. Undi munsi nzishimira ko twazabwirwa ko ibi bitabaye. Njye na bamwe mu bagize aka kanama ku giti cyabo twagaragaje iki kibazo, twabigaragarije muri iki cyumba, nta cyakozwe.”
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, byumvikana ko bizakomeza gushyigikira ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya RDC na AFC/M23.
Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo bishobora gukemura amakimbirane yo mu karere, ariko ko hakenewe ubushake bw’impande zirebwa na byo kugira ngo uwo musaruro uboneke.
