BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

admin
Last updated: December 13, 2025 10:13 am
admin
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye ibirego by’u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo.

Amb. Ngoga yavuze ko ibyo mugenzi we, Zéphyrin Maniratanga uheruka kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko u Rwanda rwarashe ku butaka bw’u Burundi, ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ko u Burundi aribwo bwagabye igitero mu gace ka Bugarama ko mu Rwanda .

Yagize ati”Ndashaka gutanga umucyo ko nta ntambara u Rwanda ruri gushoza kuri Repubulika y’u Burundi, nta na gahunda rufite yo kubikora. U Burundi ahubwo hari igitero cyagabwe mu gace ka Bugarama ko mu Rwanda giturutse ku butaka bw’u Burundi, ndetse bunabigaba muri bimwe mu bice bya RDC, bituma impunzi zaho zihungira mu Rwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ngoga Martin, yanenze umuryango mpuzamahanga utitaye ku mpungenge z’umutekano ruterwa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu gice cya Minembwe.

Yakomeje avuga ko ibitero by’indege na drones z’intambara ku midugudu y’Abanyamulenge n’inkambi bahungiyemo mu bice birimo Mikenke byakajije umurego muri uyu mwaka, ariko ko umuryango mpuzamahanga ntacyo wabikozeho kandi warabimenyeshejwe.

Ati “Hagati ya Werurwe n’Ukuboza uyu mwaka, aha hantu hagabwe ibitero 15 by’indege, nta muntu uri kubivuga. Undi munsi nzishimira ko twazabwirwa ko ibi bitabaye. Njye na bamwe mu bagize aka kanama ku giti cyabo twagaragaje iki kibazo, twabigaragarije muri iki cyumba, nta cyakozwe.”

Tariki ya 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, byumvikana ko bizakomeza gushyigikira ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya RDC na AFC/M23.

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo bishobora gukemura amakimbirane yo mu karere, ariko ko hakenewe ubushake bw’impande zirebwa na byo kugira ngo uwo musaruro uboneke.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?