BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro yakuriweho gukurikiranwa

Uwari Major waregwaga muri dosiye y’amabuye y’agaciro yakuriweho gukurikiranwa

admin
Last updated: November 28, 2025 1:49 pm
admin
Share
SHARE

Rtd Major Rugamba Robert wemera ko yakoze icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Nyanza, yakuriweho gukomeza gukurikirawa nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha agatanga ihazabu ya miliyoni 7 Frw.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, Rtd Major Rugamba yari yitabye urukiko rw’ibanze rwa Busasamana ruherereye mu Karere ka Nyanza aje kuburana mu mizi, gusa habayeho kumvikana n’ubushinjacyaha ntihaburanwa imikorere y’icyaha n’uburyo cyakozwemo.

Rtd Major Rugamba n’abunganizi be mu mategeko mbere yuko baza mu cyumba cy’urukiko babanje kujya mu biro by’Ubushinjacyaha.

Umucamanza yabanje kubaza umushinjacyaha ati “Ubushinjacyaha mwaba mwumvikanye, cyangwa ntimwumvikanye?”

Uhagarariye ubushinjacyaha ahagurutse ati “Twumvikanye, ndetse tugirana amasezerano.” Umucamanza ati “Ayo masezerano akubiyemo iki?”

Umushinjacyaha ati “Rtd Major Rugamba Robert tumukurikiranyeho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya, kandi aracyemera yemeye gutanga ihazabu ya miliyoni 7Frw bikarangira.”

Umucamanza ati “Rtd Major Rugamba niko mwemeranyije, cyangwa hari icyo uhinduraho?”

Rtd Major Rugamba na we ati “Niko twemeranyije ntacyo mpinduraho.” Umucamanza ati “Me Kalisa Charles wowe urabivugaho iki?”

Me Kalisa Charles ati “Twabyemeranyije.” Umucamanza ati “Me Karinganire Stiven wowe hari icyo wongeraho?”

Me Karinganire Stiven ati “Icyo nongeraho hari konti za Rtd Major Rugamba Robert zari yarafatiriwe, zirekurwe kandi yari yahawe amabwiriza ko atagomba kurenga imbibi z’u Rwanda na byo bivanweho.”

Umucamanza ati “Niba hari unaniwe yaba yicaye muri iriya ntebe y’ubushinjacyaha nta kibazo.”

Rtd Major Rugamba Robert arakuze kuko afite imyaka 67, gacye gacye yahise ajya kwicara mu ntebe y’ubushinjacyaha.

Izina Rtd Major Rugamba Robert si rishya mu itangazamakuru, ndetse si rishya muri Nyanza mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro, byabaye bibi kuri we ubwo abantu icyenda batemwaga mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza bifitanye isano no gucukura amabuye y’agaciro.

Inzego zibishinzwe zitangira kubikurikirana hafungwa abantu barimo Rtd Major Rugamba Robert na Rtd Captain Jean Paul Munyabarenzi ariko Major Rugamba Robert we yafunzwe igihe gito bigendanye n’uburwayi bukomeye afite.

Igisigaye ni uko urukiko rwemeza ibyo ubushinjacyaha bumvikanye na Rtd Major Rugamba Robert, ariko n’ubundi iki cyaha yaregwaga cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya cyavanweho, mu rukiko ntabwo ubushinjacyaha bwigeze busobanura imikorere y’icyaha Rtd Major Rugamba Robert yaregwaga, cyangwa ngo Rtd Major Rugamba Robert ngo asobanure uburyo yagikozemo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa za EU baganira ku mutekano wo muri RDC mutekano wo mu karere ndetse n’ubufatanye.

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yamurikiye Ambasaderi Nyamvumba imishinga afite

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

AFC/M23 yahishuye uko yavuganaga na Tshisekedi ikimara gufata Bunagana

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bahangayikishijwe n’ icyuzi gikomeje guhitana ubuzima bw’abatari bake

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?