BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Urubanza rw’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

Urubanza rw’abakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

admin
Last updated: November 27, 2025 1:44 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwasubitse Urubanza rwa Kalisa John (Kjohn ) na Ishimwe Patrick (Pazzo Man) rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Kane rwimurirwa indi tariki.

Aba bakurikiranyweho ibyo gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we.

Ubwo bageraga imbere y’inteko iburanisha imaze kubasomera imyirondoro, babajijwe ni ba biteguye kuburana Ishimwe Patrick yavuze ko atiteguye kuburana.

Impamvu Ishimwe yatanze ni uko atigeze abona dosiye ye ndetse akwiye no kuburana afite umwunganizi mu mategeko.

Kalisa John uzwi nka K.John we yavuze ko yiteguye kuburana cyane ko we yumva uru rubanza yakabaye aruzamo nk’umutangabuhamya kuruta kuba ucyekwaho icyaha.

K.John yavuze ko atumva uko dosiye ye ihuzwa n’iya Ishimwe. Kalisa John yavuze ko asanga buri wese mu bari muri iki kibazo akwiye gukorerwa dosiye imwe ntibahurizwe muri imwe.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko impamvu bahurijwe muri dosiye imwe ari uko ubarega ari umwe ndetse baregwa icyaha kimwe bityo agasanga nta mpamvu yo kubatandukanya.

Ubushinjacyaha bwemeye ubusabe bwa Ishimwe Patrick buvuga ko itegeko rimuha uburenganzira bwo kuburana yunganiwe ndetse yanasomye dosiye ye neza, busaba Urukiko ko mu bushishozi bwabo aribo babifataho umwanzuro.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yanzuye ko uru rubanza rusubitswe rukazasubukurwa ku wa 4 Ukuboza 2025.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse na Yampano nyir’izina.

Uretse aba babiri iyi dosiye imaze gufungwamo abandi batatu barimo na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?