BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Abambere basakaje amashusho ya Yampano bagejejwe imbere y’urukiko

Abambere basakaje amashusho ya Yampano bagejejwe imbere y’urukiko

admin
Last updated: November 27, 2025 10:13 am
admin
Share
SHARE

Abambere mu bakekwaho gusakaza amashusho ya Yampano arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025 bagejejwe imbere y’ubutabera.

Ku ikubitiro barimo Kjohn (Kalisa John) na Pazzo Man bari mu bafashwe mbere bakekwaho uruhare mu isakazwa ry’amashusho y’urukozasoni ya Yampano bagejejwe ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho bagiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Dosiye y’aba bombi yari yagejewe mu Bushinjacyaha tariki 17 Ugushyingo 2025, kugira ngo buyisuzume na bwo bukore iperereza ryabwo, ubundi buyiregere Urukiko rubifitiye Ububasha.

Nk’uko biteganywa n’amategeko, Ubushinjacyaha buba bifite igihe cyo gukora iperereza no kuregera Urukiko, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, uru rwego rwagejeje imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo Ubushinjacyaha bugaragaze impamvu zikomeye zituma bubasabira gukurikiranwa bafunze.

Nyuma yuko aba babiri batawe muri yombi, hafunzwe abandi batatu barimo Ishimwe Francois Savio ukurikiranyweho kwaka abantu amafaranga ngo abahe ariya mashusho, we wafunzwe tariki 18 Ugushyingo 2025.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo kandi hafaswe abandi babiri barimo Umunyamakuru Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad, Kwizera Nestor wiyita Pappy Nesta, na bo bakurikiranyweho gusakaza ariya mashusho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira kandi yatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza, kandi ko uzagaragara wese ko yasakaje ariya mashusho, azagezwa imbere y’ubutabera.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

IShowSpeed yageze mu Rwanda mu ibanga rikomeye

2 Min Read
Imyidagaduro

Dr Claude yabitswe ari muzima

1 Min Read
Imyidagaduro

Umunyamakuru wa Radio/TV 10 Taikun Ndahiro yafunguwe

2 Min Read
Imyidagaduro

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?