BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

admin
Last updated: November 24, 2025 3:00 pm
admin
Share
SHARE

Abanyarwanda barenga 200 bari bamaze imyaka barahungiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, batahutse kuri uyu wa Mbere, bavuga ko Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wari warabafashe bugwate ubabwira ko uzabacyura mu Rwanda numara gukuraho ubuyobozi bwarwo.

Aba baturage bageze mu Rwanda saa tanu z’amanywa, banyuze ku mupaka wa La Corniche uhuza umujyi wa Rubavu na Goma. Bakigera ku butaka bw’u Rwanda, bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Ritu Shrof, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper.

Nyuma yo guhabwa ikaze, bahise boherezwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, aho hakirirwa abatahuka baturutse muri Congo. Ni ahantu hamaze igihe hifashishwa mu kwakira no gutunganya ubuzima bushya bw’abagaruka mu gihugu nyuma yo gutahuka ku bushake bwabo.

Aba baturage bagomba guhabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibyo kurya bingana na Frw 45 ku munsi, n’amafaranga abafasha gutangira ubuzima bushya. Urengeje imyaka 18 ahabwa $188 naho uri munsi yayo agahabwa $113.

Iki gikorwa cyo kwakira abatahuka gikurikije imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje u Rwanda, RDC na UNHCR yabereye i Addis Abeba ku wa 24 Nyakanga 2025, yahurizaga hamwe uburyo bwo gufasha gutaha ku bushake abanyarwanda bari muri Congo.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yerekana ko kugeza ubu abarenga 6000 bamaze gutahuka ku bushake kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Politike

Gen Maj Ekenge ari gusabirwa igihano cyo gufungwa

2 Min Read
Politike

U Rwanda rwashyigikiye AU kwanga gusenyuka kwa Somalia

2 Min Read
Mu mahanga

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?