Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize umukono ku mahame shingiro abafasha kugera ku mahoro arambye.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinyiye muri Qatar kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.
Mbonimpa yasobanuye ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.
Yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya RDC bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.
Yagize ati “Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure.”
Aya mahame arimo iry’ubwumvikane mu gusubiza inzego za Leta na serivisi zayo mu burasirazuba bw’igihugu, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.
Umuhango wo gusinya aya mahame witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz bin Saleh Al-Khulaifi, n’umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.
Boulos na we yasobanuye ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo AFC/M23 na Leta ya RDC bigirane amasezerano y’amahoro, ati “Bizatwara igihe ariko si kirekire cyane.”
