BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

sam
Last updated: September 10, 2025 11:55 am
sam
Share
SHARE

Leta ya Qatar yatangaje ko igomba kwihorera kuri Israel ku gitero Isiraheli yagabye i Doha aho abayobozi bakuru ba Hamas bari bateraniye mu nama.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko igihugu cye kugokba kwihorera ntakabiza.

Sheikh Mohammed yatangaje ko igihugu cye cyiyemeje gufata ingamba zikomeye mu gihe icyo ari cyo cyose hagabwa igitero ku butaka bwayo kandi ko izihorera.

Yasobanuye ko icyo gitero cya Isiraheli ari iterabwoba ku gihugu, ashinja Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu guhungabanya umutekano w’Akarere no guhonyora ubusugire bw’ikindi gihugu.

Yanenze Isiraheli, avuga ko ikomeje guteza ibibazo mu Karere igambiriye inyungu zayo bwite ariko ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Isiraheli ihagarikwe.

Isiraheli yagabye igitero i Doha mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri aho bayobozi b’umutwe wa Hamas bari bateraniye mu biganiro bigamije guhagarika intambara bahanganyemo na Isiraheli.

Icyo gitero cyagabwe mu buryo butunguranye cyari kigamije kwica abo bayobozi nubwo ntawe byatangajwe ko yakiguyemo ariko cyaguyemo abarinzi batatu, gikomeretsa n’abandi mu gihe ku ruhande rwa Qatar cyasize gihitanye umwe mu bakora mu nzego z’umutekano.

Nyuma y’icyo gitero Isiraheli yahise icyigamba isobanura ko byari mu rwego rwo kwivugana abayobozi ba Hamas bagize uruhare runini mu bitero uwo mutwe wagabye muri Isiraheli mu 2023.

Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zaburiye Qatar mbere yuko Isiraheli igaba icyo gitero ariko ibyo byamaganiwe kure na Qatar ivuga ko nta muburo cyangwa integuza bigeze bahabwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Politike

Gen Maj Ekenge ari gusabirwa igihano cyo gufungwa

2 Min Read
Politike

U Rwanda rwashyigikiye AU kwanga gusenyuka kwa Somalia

2 Min Read
Mu mahanga

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?