BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

sam
Last updated: September 10, 2025 11:55 am
sam
Share
SHARE

Leta ya Qatar yatangaje ko igomba kwihorera kuri Israel ku gitero Isiraheli yagabye i Doha aho abayobozi bakuru ba Hamas bari bateraniye mu nama.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru avuga ko igihugu cye kugokba kwihorera ntakabiza.

Sheikh Mohammed yatangaje ko igihugu cye cyiyemeje gufata ingamba zikomeye mu gihe icyo ari cyo cyose hagabwa igitero ku butaka bwayo kandi ko izihorera.

Yasobanuye ko icyo gitero cya Isiraheli ari iterabwoba ku gihugu, ashinja Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu guhungabanya umutekano w’Akarere no guhonyora ubusugire bw’ikindi gihugu.

Yanenze Isiraheli, avuga ko ikomeje guteza ibibazo mu Karere igambiriye inyungu zayo bwite ariko ko Qatar izakomeza gukora uko ishoboye kose kugira ngo intambara ya Hamas na Isiraheli ihagarikwe.

Isiraheli yagabye igitero i Doha mu ijoro ryo ku wa 09 Nzeri aho bayobozi b’umutwe wa Hamas bari bateraniye mu biganiro bigamije guhagarika intambara bahanganyemo na Isiraheli.

Icyo gitero cyagabwe mu buryo butunguranye cyari kigamije kwica abo bayobozi nubwo ntawe byatangajwe ko yakiguyemo ariko cyaguyemo abarinzi batatu, gikomeretsa n’abandi mu gihe ku ruhande rwa Qatar cyasize gihitanye umwe mu bakora mu nzego z’umutekano.

Nyuma y’icyo gitero Isiraheli yahise icyigamba isobanura ko byari mu rwego rwo kwivugana abayobozi ba Hamas bagize uruhare runini mu bitero uwo mutwe wagabye muri Isiraheli mu 2023.

Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zaburiye Qatar mbere yuko Isiraheli igaba icyo gitero ariko ibyo byamaganiwe kure na Qatar ivuga ko nta muburo cyangwa integuza bigeze bahabwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?