BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Sep 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

sam
Last updated: September 5, 2025 3:21 pm
sam
Share
SHARE

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo cy’ u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) n’Ikigo cyo mu Bushinwa gipima uturemangingo ndangasano (DNA Service Center (Hong Kong).

Ayo masezerano yashyizweho umukono ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi.

Ubwo buryo ni intangiriro y’igihe cy’impinduka mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. Bizafasha mu isesengura rya ADN riteye imbere kugira ngo rikemure ibibazo bigoye, ibikoresho bikomeye byo kurinda abana, no kugenzura umwirondoro, ku buryo u Rwanda ruba icyitegererezo, ihuriro mu bijyanye no gufata ibimenyetso byifashishwa muri urwo rwego mu karere.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yagize ati: “Ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kongera ubushobozi bw’ubutabera, guteza imbere ubutabera no kurengera abaturage bacu. Hamwe n’u Bushinwa, twashyizeho urufatiro rw’u Rwanda nk’ihuriro ry’akarere ry’icyitegererezo mu by’amategeko.”

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, binyuze mu bikorwa remezo birimo kunoza imikoranire mu kubaka ibikorwa remezo nk’aho Ubushinwa bwubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, rutanga megawati 28.

Mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije kunoza imirire myiza, u Bushinwa bwagejeje mu Rwanda umushinga wo guhinga ibihumyo, ubu bikaba ari umushinga witabirwa cyane n’abahinzi babigize umwuga mu Rwanda.

Hari kandi kuba haranubatswe uruganda rwa Sima mu Rwanda, ubu rukora sima nziza mu Karere ka Muhanga ikaba iziba icyuho cyo gutumiza sima hanze y’u Rwanda, rwatanze akazi ku Banyarwanda, runazamura ubukungu muri rusange.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo…

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe…

U Rwanda rwasubije HRW yavuze ko imva zo mu irimbi rya gisirikare zikomeje kwiyongera 

U Rwanda rwanenze byimazeyo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uvuga ko…

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

Ubutegetsi bw'i Kinshasa muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yatangije inama Aviation Africa 2025 iri kubera i Kigali

1 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

DRC Batandatu bakurikiranweho gushimuta ibibwana by’intare

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?