BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

sam
Last updated: September 5, 2025 3:21 pm
sam
Share
SHARE

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo cy’ u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) n’Ikigo cyo mu Bushinwa gipima uturemangingo ndangasano (DNA Service Center (Hong Kong).

Ayo masezerano yashyizweho umukono ahagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel ku ruhande rw’u Rwanda na Ambasaderi wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda, GAO Wenqi.

Ubwo buryo ni intangiriro y’igihe cy’impinduka mu rwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. Bizafasha mu isesengura rya ADN riteye imbere kugira ngo rikemure ibibazo bigoye, ibikoresho bikomeye byo kurinda abana, no kugenzura umwirondoro, ku buryo u Rwanda ruba icyitegererezo, ihuriro mu bijyanye no gufata ibimenyetso byifashishwa muri urwo rwego mu karere.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yagize ati: “Ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kongera ubushobozi bw’ubutabera, guteza imbere ubutabera no kurengera abaturage bacu. Hamwe n’u Bushinwa, twashyizeho urufatiro rw’u Rwanda nk’ihuriro ry’akarere ry’icyitegererezo mu by’amategeko.”

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, binyuze mu bikorwa remezo birimo kunoza imikoranire mu kubaka ibikorwa remezo nk’aho Ubushinwa bwubatse urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II, rutanga megawati 28.

Mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije kunoza imirire myiza, u Bushinwa bwagejeje mu Rwanda umushinga wo guhinga ibihumyo, ubu bikaba ari umushinga witabirwa cyane n’abahinzi babigize umwuga mu Rwanda.

Hari kandi kuba haranubatswe uruganda rwa Sima mu Rwanda, ubu rukora sima nziza mu Karere ka Muhanga ikaba iziba icyuho cyo gutumiza sima hanze y’u Rwanda, rwatanze akazi ku Banyarwanda, runazamura ubukungu muri rusange.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Umuvugizi wa FARDC yahagaritswe nyuma y’amagambo yibasira Abatutsi

4 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Walikale: FDLR yatwitse igiturage, inica abantu

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

“Ibi birahagije ku binyoma byanyu”. Umuvugizi w’u Rwanda yasubije uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Dukeneye amahoro n’umutekano mbere ya byose-Yolande Makolo

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?