U Rwanda rwanenze byimazeyo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uvuga ko imva zo mu irimbi rya gisirikare i Kanombe zikomeje kwiyongera kuva umutwe wa M23 wafata umujyi WA Goma na Bukavu.
Ku wa 4 Nzeri 2025 HRW yatangaje ko mu bushakashatsi wakoze wifashishije satelite watahuye ubwiyongere bw’imva za gisirikare i Kanombe kuba M23 n’ingabo z’u Rwanda batangiza ibitero i Goma na Bukavu mu burasirazuba bwa DRC.
Uyu miryango uvuga ko kuva ku wa 15 Ukuboza 2024 ubwo imirwano yarikomeye mu bice bikije Goma imva zagisirikare I Kanombe zageze kuri 22 mu cyumweru.
HRW ivuga ko byibura imva nshya 1,171 mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe izigeze kuri 460 yazigezemo ku wa 15 Ukuboza 2024 na 3 Nyakanga 2025.
U Rwanda rwanenze izi raporo binyuze mu muvugizi wa rwo Yolande Makolo abaza uyu miryango niba ubu bushakashatsi wakoze bufite Aho buhuriye n’uburenganzira bwa muntu imirimo isanzwe ushinzwe.
Yagize ati” uburyo bwo kujagajaga amarimbi yo mu Rwanda muri ubu buryo bihuriyehe n’uburenganzira bwa muntu? HWR ni inkundamigayo nzikunda kwiyobwranya no gushaka gukururira abantu mu bushake bwabo”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwwrerane Olivier Nduhungirehe yabahuje uyu muryango impamvu iyi satelite utayikoresheje mu kwerekana amashusho y’imidugudu yo mu Nturo muri Masisi mbere cyangwa nyuma y’itwikwa ry’amazu ibihumbi 3 ya Abatutsi b’Abanyekongo bikozwe na Nyatura ,FDLR ndetse Wazalendo.
Yakomeje agira ati”Ese abatutsi bo muri Kongo batotezwa ntibaba “abantu” kuruta imva ziri mu marimbi yo mu Rwanda kugira ngo n’abo bahabwe inyungu za Human Rights Watch, byitwa “inzira y’uburenganzira bwa muntu”?
U Rwanda ruvuga ko ibi ari uguhisha amakosa y’igitero by’ubigizi bwa nabi bukorerwa abaturage hagamijwe kwegeka amakosa ku Rwanda.