BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Aug 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Weasel yasezerewe mu bitaro

Weasel yasezerewe mu bitaro

sam
Last updated: August 12, 2025 11:11 am
sam
Share
SHARE

Weasel wari umaze iminsi mu bitaro nyuma yo kugongwa n’umugore we Teta Sandra, yasezerewe aho azakomeza kwitabwaho n’abaganga ariko ari mu rugo rwe.

Uyu mugabo yagiye mu bitaro ku wa 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we, Teta Sandra, bari bagiranye amakimbirane.

Teta Sandra yahise atabwa muri yombi, gusa yaje kubabarirwa n’umugabo we, Polisi ifata icyemezo cyo kumurekura.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku kaguru, ibi bikaba byarabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye i Munyonyo.

Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri n’ubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato, kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.

Muri Mata 2023, Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone, ndetse icyo gihe yabwiye IGIHE ko ateganya gusura umuryango w’umugore we.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gatsibo: Abaturage bikusanyirije miliyoni 12 Frw zo gusana ibiro by’Akagari  

Abaturage b’Akagari ka Nyagakombe mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gatsibo, banyuzwe…

Gasabo: Police yafashe umugore wakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Nakirutimana Beatrice w"imyaka…

Uganda: Abahoze mu gisirikare 9 bafatiwe mu cyuho bagiye mu kiraka cyo kurwana intambara Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya

Inzego z’umutekano muri Uganda ziri gukora iperereza nyuma yuko hafashwe abagabo 9…

Amerika yafatiye ibihano PARECO-FF yashinzwe n’uwahoze mu buyobozi bwa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 12 Kanama 2025 zafatiye ibihano…

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika zambitswe imidari y’ishimwe

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’amahoro bwa Loni…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imyidagaduro

Teta Sandra yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umugabo we Weasel kubushake

2 Min Read
Imyidagaduro

Umurinzi wa The Ben yajyanywe kwamuganga igitaraganya

1 Min Read
Imyidagaduro

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

2 Min Read
Imyidagaduro

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?