Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi Weasel ari mu Bitaro avurirwa imvune z’amaguru yagize nyuma yo kugongwa ku bushake n’umugore we Teta Sandra hagiye hanze amashusho yafashwe ubwo byabaga.
Polisi ya Uganda yemeje ko yataye muri yombi Teta Sandra nyuma y’uko yigingeye ku bushake umugabo we Weasel manizo.
Afungiye kuri Sitasiyo ya Kabalagala iri mu Mujyi wa Kampala.
Ikinyamakuru Bigeye gikorera muri Uganda, cyavuze ko iyi mpanuka yabereye i Munyonyo ku kabari kitwa ‘Shan’s Bar & Restaurant’ nyuma yo gushyamirana bikomeye.
Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yo gushyamirana, Teta Sandra yaje kwinjira mu modoka, Weasel asigara ayihagaze imbere ari na ko bakomeza guterana amagambo birangira uyu mugore ahisemo kwigongera umugabo ku bushake nkuko bivugwa.
Amakuru ahari avuga ko Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuvunika amaguru yombi, mu gihe Teta Sandra nawe yagize ibikomere yakuye muri iyi mpanuka.
Si ubwa mbere humvikanye intugunda mu muryango wa Teta Sandra na Weasel kuko mu myaka ishize bagiye bagirana ibibazo byatumaga banarwana kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.
Icyakora muri Mata 2023 Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone ndetse icyo gihe yavuze ko ateganya gusura kwa Sebukwe.