Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20 bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye.
Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho birimo, ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe
Ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RDF ivuga ko nk’uko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare.