Ubwo humvwaga ubuhamya bw’ubushinjacyaha ku birego bwareze Joseph Kabila, urukiko rwasabye ko herekanwa amashusho buheraho buvuga ko yabikoze.
Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa nirwo ruri kuburanisha uru rubanza.
Amwe muri ayo mashusho yerekana ikiganiro ubushinjacyaha buvuga ko kirimo ingingo zigize ibyaha ziri mu kiganiro Kabila Joseph yagiranye na Thabo Mbeki wahoze uyobora Afurika y’Epfo.
Hari kandi ibindi yavuze ubwo yari ageze i Goma avuye muri Afurika y’Epfo ndetse n’ibiganiro yagiranye n’umwe mu nkoramutima ze Kikaya Bin Karubi.
Muri urwo rubanza, Intara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo zihagarariwe na Sosiyete Sivile.
Nyuma yo kumva ubushinjacyaha no kureba amashusho buheraho buvuga ko Kabila yakoze ibyaha bumushinja, Inteko iburanisha yanzuye ko iburanisha ritaha rizaba Tariki 07, Kanama, 2025.
Kabila wayoboye DRC mu gihe kirenga imyaka 15, ashinjwa kugambanira igihugu n’ibindi byaha bikomeye.
Mbere yo kuburanishwa Sena yabanje kumikuraho ubudahangarwa kugira ngo Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushobore kumukurikirana.