U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu nama ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 27 Kamena 2025.
Iyi nama yabereye i Washington ku wa 31 Nyakanga 2025, yitabiriwe n’abahagarariye Amerika, Qatar, Togo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byashyigikiye ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC.
Uretse gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, iyi Komite izajya inakemurirwamo ibyo impande zombi zitumvikanaho ku bigomba kubahirizwa, yakire ibirego ku kutubahirizwa kwayo, inafate ingamba zikwiye mu gukemura ibibazo bihari.
Nk’uko byasobanuwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, abitabiriye iyi nama batoye abayobozi b’iyi Komite, bashyiraho imirongo izindi nama zizagenderaho, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iyibahirizwa ry’amasezerano, banategura inama ya mbere y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano.
Amasezerano y’amahoro ya Washington agizwe n’ingingo nyamukuru ebyiri: gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi bizashingira kuri gahunda ihuriweho yo ku wa 31 Ukwakira 2024, yateguriwe mu biganiro bya Luanda byahuzaga intumwa z’u Rwanda n’iza RDC, biyobowe na Angola.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, tariki ya 30 Nyakanga yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ko inama y’urwego ruhuriweho rushinzwe guhuza ibikorwa by’umutekano izabera i Washington tariki ya 4 Kanama.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko urwego ruhuriweho ari rwo ruzaba rushinzwe gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, rukaba rwarahawe iminsi 90 yo gusohoza inshingano, ishobora kwiyongeraho 30.
Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko mbere yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, FDLR izabanza gusenywa, ariko ko no gusenya uyu mutwe w’iterabwoba hifashishijwe imbaraga za gisirikare bizabanzirizwa no gushishikariza abarwanyi bawo gutaha ku bushake.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, muri Kamena 2025 yatangaje ko FDLR igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7.000 na 10.000, bihisha mu baturage iyo bamenye ko hari gahunda yo kuyigabaho ibitero.
Raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko uretse kwihisha mu baturage, FDLR inakorana n’ingabo za RDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo nka CMC-FDP ndetse na APCLS.