Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Mu butumwa perezida William Ruto yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu 17 Nyakanga 2025 yatangaje ko yakiriye Gen (Rtd) James Kabarebe nk’intumwa idasanzwe ya perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Yakomeje avuga ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’Akarere, mu intego ihuriweho yo gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, ubucuruzi, ndetse no kwihuza kw’akarere.
U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano ntamakemwa ushingiye KU bufatanye mu nzego zitandukanye.
Muri 2023, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano 10 agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.
Arimo Kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, urubyiruko ndetse no guteza imbere amakoperative.