Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we yakennye, abibutsako ntawe yamurindishije.
Miss Naomi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe ushize ku mbuga nkoranyambaga hazengurutswa ifoto y’umugabo we Michael Tesfay agaragara ari mu modoka rusange ari nabyo abenshi bashingiyeho bavuga ko yakennye.
Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Instagram (Live), yabasubije ko ubuzima bw’umugabo we Michael Tesfay butabareba, bakwiye kumumurekera icyakora ko we bemerewe kumuvugaho ibyo bashaka ariko bagera ku mugabo we bagafunga iminwa.
Yagize ati: “Icyo yatega cyose, yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ‘Super Glue’, ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!
Akomeza agira ati: “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”
Ibyo bibaye nyuma y’ikiganiro Naomie aherutse gukora avuga ko mu gihe gito amaze mu rugo amaze kuhigira kwihangana cyane ko atagiraga kwihangana na guke, ahishura ko umugabo afite agira kwihangana kurenze kandi amaze kubimwigisha.
Urugo rwa Mihael Tesfay na Miss Naomie rumaze amezi agera muri arindwi kuko barushinze tariki 29 Ukuboza 2024 nyuma y’umwaka bari bamaze bakundanye.