Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari umaze imyaka irenga ine.
Minaj avuga ko iryo deni yarimugiyemo ubwo hagurishwaga urubuga witwa Tidal rucururizwaho indirimbo, yari afitemo imigabane rukagurishwa mu 2021, Jay-Z agasigara mu nama y’ubutegetsi bwarwo.
Uyu muraperi avuga ko iryo deni ashinja Jay-Z kugira uburangare mu kuwishyura arishingira ku mafaranga yagombaga guhabwa ku bijyanye n’inyungu z’urubuga rwa Tidal, ubwo rwagurishwaga mu 2021.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Nick Minaj, yasabye Jay-z, kumuhamagara mu maguru mashya ikibazo kigakemurwa, bitaba ibyo akazitabaza ubundi buryo.
Yanditse ati: “Twabaze ko uwo mwenda uri hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari. Jay-Z umpamagare dushyire iherezo kuri iki kibazo n’uko iryo deni ryakwishyurwa, kuko uko utinda ni ko inyungu ziyongeraho (inyungu ku ideni), gusa uracyari imbogamizi zanjye nturarengera, duhamagare rero tubikemure nshuti (nigga).”
Nubwo bimeze bityo ariko, kugeza ubu Jay-Z ntaragira icyo atangaza ku birego bya Nicki Minaj.
Muri Werurwe 2021, ni bwo hatangajwe ko sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari yitwa Square Inc, yari imaze kugirana amasezerano yo kugura imigabane minini y’urubuga rwa Tidal.
Iyo sosiyete ya Square Inc, yishyuye miliyoni 297 z’amadolari mu mafaranga n’imigabane kugira ngo ibone uburenganzira bwo kuyobora Tidal. Icyo gihe Jay-Z yagumye mu nama y’ubuyobozi (Board).
Nick Minaj amushinja kuba ataramuhaye inyungu ye nk’uko byari bikwiye ku mafaranga yaguzwe urwo rubuga.