Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’.
Byatangajwe n’uyu muhanzikazi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025.
Ubutumwa bw’uyu muhanzikazi, bugira buti “Twibarutse KWEMA. Ubuheta bw’umuhungu uduhesha Ubwema. Yitwa KWEMA Light Fitz Gerard.
Ni ubutumwa buherekeje ifoto igaragaza ibiganza by’uyu muryango, icy’umuhanzikazi Clarisse Karasira, umugabo we ndetse n’abana babo barimo n’uru ruhinja.
Clarisse yibarutse nyuma y’icyumweru agaragaje ko yitegura kubyara ubuheta, mu butumwa yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga, burimo ubw’amashusho amugaragaza akuriwe ari kumwe n’umugabo we Dejoie.
Umuhanzi Clarisse Karasira na Ifashabayo Dejoie, bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, aho basezeraniye mu rusengero rwa mu muhango ruzwi nka Christian Life Assembly ruri mu Mujyi wa Kigali.