BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

sam
Last updated: July 7, 2025 9:03 am
sam
Share
SHARE

U Rwanda rwiziye ko amasezerano rwasinyanye na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo I Washington muri leta zunze ubumwe za Amerika azatanga umusaruro ku mpande zombi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe; avuga ko ubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanaga Amasezerano y’Amahoro n’iya DRC, yasabye USA kuzashyira ingufu zishoboka mu bizatuma ashyirwa mu bikorwa kuko ayabanje Congo yagiye iyarengaho.

Ni amasezerano y’amahoro yasinywe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba DRC n’u Rwanda i Washington DC tariki 27 Kamena 2025,

Amerika isaba ibi bihugu byombi ko bigomba kuzashyira mu bikorwa ibyo buri ruhande, rwiyemeje gukora.

Muri aya masezerano harimo ko uruhande rwa DRC rugomba kurandura no kwitandukanya n’umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Uretse gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, aya masezerano arimo n’izindi ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe itari iya Leta yitwaje intwaro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko atari rimwe cyangwa kabiri ibi Bihugu byombi bishyize umukono ku masezerano agamije kurandura ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, ariko ko yagiye arengwaho n’uruhande rumwe.

Yagize ati “Amasezerano yashyizweho umukono kuri iki kibazo cy’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, ni nk’icumi ariko ni macye cyangwa se nk’aho ntayo yashyizwe mu bikorwa.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko kubera aya mateka atari meza y’imyitwarire ya DRC, byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira icyo isaba Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo aya masezerano aheruka, azashyirwe mu bikorwa.

Ati “Kuri twe nk’u Rwanda kubera ko tuzi neza ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itajya yubahiriza amasezerano, ni yo mpamvu twabwiye Leta Zunze Ubumwe za America n’abandi bahuza tuti ‘uyu munsi turasinye, ni byiza, abaturage bo mu karere kacu barishimye, Isi yose irishimye, ariko nyabuneka ni ugushyiraho ingufu mu kugira ngo aya masezerano yubahirizwe, ntazabe nk’ayandi masezerano yashyizweho umukono mu myaka yashize atigeze yubahirizwa cyane cyane kubera ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo itayubahiriza’.”

Amb. Olivier Nduhungirehe yanatanze urugero rw’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Leta ya Congo Kinshasa, aho iri zina ubwaryo ryakomotse ku masezerano ubutegetsi bw’iki Gihugu bwasinyanye n’uyu mutwe tariki 23 Werurwe (23 Mars 2009) ariko ntiyabuhirizwe.

Gusa avuga ko hari icyizere ko aya masezerano aherutse gushyirirwaho umukono i Washington DC azubahirizwa, kubera ko “Noneho twiyemeje gushyiraho urwego rugomba kuzashyira mu bikorwa iyi CONOPS (Concept of Operations), mechanism (urwego) y’umutekano y’u Rwanda na Congo rugomba gushyirwaho mu minsi 30 y’isinywa ry’amasezerano.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi ari uko DRC yamaze gusenya umutwe wa FDLR.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukora icyo rusabwa gukora cyose mu gukemura aya makimbirane Ari mu burasirazuba bwa DRC.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

AFC/M23 igenzura ubutaka bufite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34

1 Min Read
Politike

Macron, Zelensky n’abandi bayobozi bakiriye amasezerano y’u Rwanda na RDC nk’intambwe ikomeye

4 Min Read
Politike

Tshisekedi yiyemeje gusabira Trump igihembo cya Nobel nashobora gukemura iyi ntambara

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?