Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwahagaritse ibikorwa by’amasengesho byaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimuhwe, kubera ko hatujuje ibisabwa bijyanye no kubungabunga umutekano w’abahasengera.
RGB ivuga ko irihagarikwa ry’ibi bikorwa ryashingiwe ku muvundo n’ umubyigano wavuyemo impanuka wagaragaye mu masengesho aheruka .
Binyuze mu ibaruwa uru rwego rwandikiye Umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Kabgayi, Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Balthazar tariki 17 Gicurasi 2025 , imumenyesha ko aha hamaze igihe kitari gito habera isengesho bimaze kugaragara ko hatujuje ibisabwa .
Iyi baruwa yagiraga iti “Guhagarika by’agateganyo amasengesho abera kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango”, igaragaza amategeko RGB yashingiyeho ifata iki cyemezo, arimo iryo muri 2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’Imiryango Ishingiye ku myemerere.
RGB ikomeza igira iti “Aha twifuje kugaruka ku masengesho yabaye ku Cyumweru tariki 27/04/2025 ahabaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.”
RGB ivuga koi bi biri mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage bakoreraga isengesho aha hantu kugira ngo hatazongera kugaragara ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, umwaka ushize rwakoze ubugenzuzi bw’insengero n’ahantu hasengera hagera ku bihumbi 14, aho rwasanze 70% yaho hatujuje ibisabwa ndetse harafungwa, aho kugeza ubu ahenshi hagifunze.