Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bavuga ko amabwiriza mashya yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, azaca akajagari kari muri iyi miryango katumye igera ku bihumbi 9800 ifungwa by’agateganyo
Urwego rw’imiyoborere rusobanura ko nta kwihanganira abagendana insengero mu mifuka, kubera ko hagamijwe kurengera Abanyarwanda, kuko ari nabo bakirisitu, abayoboke cyangwa abizera b’amadini n’amatorero.
Bamwe mu bayobozi b’iyi miryango bavuga ko nubwo bemerako kuyobora idini cyangwa itorero ari umuhamagaro w’Imana ariko uwahamagawe akwiye no kuba afite ibisabwa byose birimo n’ubwenge .
Aya mabwiriza mashya yashyizweho na RGB arimo ko umuyobozi n’umwungirije bagomba kuba bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana ,barize mu mashuri makuru cyangwa kaminuza , kwishyura amafaranga miliyoni 2 yaserivise adasubizwa mu gihe ashaka ubuzima gatozi , inyandiko yemeza inyubako yihariye yogusengeramo no kuba ugiye gushinga ishami asabwa imikono 1000 y’abamushyigikiye .
Gusa n’ubwo aya mabwiriza hari abayishimiye hari n’abandi basaba ko kuri iyingingo y’amafaranga yo gusaba ubuzima gatozi yatekerezwaho maze akagabanywa bavuga ko byibura bayashyira hagati y’ibihumbi Magana tanu na miliyoni.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Uwicyeza Doris Picard avuga ko aya mabwiriza mashya hari ibyo aje gucyemura bitagendaga neza mu mikorere y’amadini n’amatorero.
Yagize ati: “Hari abo twagiye dusanga abagiye bafata umutungo w’abantu bakawikoreshereza ibyo bashaka nkaho ari umutungo bwite, hakaba n’ibibazo by’iyezandonke, abafata umwanya n’ibitekerezo by’abaturage bagakora ibyaha birenze kuba byafungwa gato.”
Dr Uwicyeza yanenze cyane abasa nk’aho bafashe bugwate abayoboke babo ntibagire indi mirimo y’iterambere bakora bakirirwa mu nsengero ndetse n’abajyana abantu mu bisambu aho abasenga bakunze kwita mu butayu.