BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > RDC: Kiliziya na leta ya Kinshasa bakomeje kurebana ay’ingwe

RDC: Kiliziya na leta ya Kinshasa bakomeje kurebana ay’ingwe

sam
Last updated: February 27, 2025 11:39 am
sam
Share
SHARE

Kiliziya gatolika yo muri Repubulika iharanira demokarasiya Congo (RDC) yamaganye iterabwoba ivuga ko iri gushyirwaho na leta ya Kinshasa.

Ibi kiliziya ibitangaje nyuma y’aho Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rufatiriye Pasiporo ya Musenyeri Donatien Nshole.

Musenyeri Nshole asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’inama nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri RDC (CENCO).

Ni umwe mu boherejwe na Kiliziya kuganira n’abafasha uburasirazuba bw’iki gihugu kongera kubona amahoro, barimo abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Pasiporo ya Musenyeri Nshole yafatiriwe ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi, avuye i Dar es Salaam mu nama y’Abepisikopi bo mu karere ka Afurika yo hagati, igamije gushakira akarere amahoro.

Icyo gihe, Musenyeri Nshole yari kumwe na Perezida wa CENCO, Musenyeri Fulgence Muteba, bateganya gukomereza i Kinshasa, mbere yo kujya muri Congo-Brazaville kugira ngo baganire na Perezida Denis-Sassou Nguesso ku buryo amahoro yaboneka mu karere.

Musenyeri Muteba yasobanuye ko pasiporo ya Nshole yafatiriwe amasaha menshi, irekurwa nyuma y’ibiganiro byinshi byabayeho.

Ati: “Ubwo twavaga i Dar es Salaam, twitegura gufata indege iva i Lubumbashi ijya i Kinshasa kubera ko twagombaga guhura na Perezida Sassou Nguesso kuri uyu wa Kane, urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Lubumbashi rwafatiriye pasiporo ya Musenyeri Nshole amasaha menshi. Yasubijwe pasiporo nyuma y’ibiganiro byinshi.”

Musenyeri Muteba yamaganye imyitwarire y’urwego rw’abinjira n’abasohoka, ati: “Ubu bushotoranyi ntabwo Kiliziya ishobora kubwemera. Turi gushakira amahoro abaturage bacu bari mu kababaro, iri terabwoba ntirizaca intege umuhate wacu wo gushaka ibisubizo binyuze mu mahoro by’ibibazo igihugu cyacu kiri kunyuramo.”

Abo mu nzego za Leta ya RDC batangiye kurakarira Musenyeri Nshole nyuma y’aho agaragaje ko ibiganiro by’amahoro bitarimo umutwe witwaje intwaro wa M23 bidashobora gufasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro.

Yabivuze mu gihe Perezida Félix Tshisekedi wa RDC we avuga ko adashobora kuganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba ukorera abaturage ubugizi bwa nabi.

Ibi birego M23 yarabihakanye, igaragaza ko ari ibinyoma bigamije kwibagiza abantu ko irwanirira Abanye-Congo bamaze imyaka myinshi batotezwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
Iyobokamana

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?