BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Nyamasheke: Batanu bashinze itorero ritemewe batawe muri yombi

Nyamasheke: Batanu bashinze itorero ritemewe batawe muri yombi

sam
Last updated: January 22, 2025 9:36 am
sam
Share
SHARE

Abantu batanu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi nyuma yuko bafatiwe mu rugo rw’umuyoboke mu Itorero ritemewe bise Christo w’Abera, utuye mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Ni ibintu bakoze mu gihe Leta igaragaza ko gusenga bigomba gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa, izitabyujuje zigafungwa.

Igikorwa cyo kubereka itangazamakuru cyabereye ku Biro by’Akarere ka Nyamasheke ku wa 21 Mutarama 2025, cyitabirwa n’abarimo Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RNP, ACP Boniface Rutikanga n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse.

Abatawe muri yombi bavuga ko bari mu Idini bita Kirisitu w’Abera. Ku ikubitiro batawe muri yombi ari 20, ariko iperereza rigaragaza ko ababifitemo uruhare rutaziguye ari batanu ari na bo bafungiwe kuri Sitasiyo ya Shangi mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yavuze ko abo bantu batawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2025, nyuma y’uko amakuru agaragaza ko basengera mu rugo rw’umwe muri bo, amenyekanye.

Yavuze ko abatawe muri yombi basanzwe batumva neza gahunda za Leta kuko bafite inyigisho ziyobya abaturage zibabuza gutanga Mituweli no kwitabira izindi gahunda za Leta.

Ati “Aba bantu ntabwo batawe muri yombi bazira gusenga. Batawe muri yombi kubera ibyaha bakurikiranyweho byo kutubahiriza amategeko. RIB irasaba abantu bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho ku bijyanye n’insengero. Wavuga ute ko wubaha Imana, utubaha ubuyobozi?”

Umuvugizi wa RNP, ACP Rutikanga, yagaragaje ko kugira ngo umuryango ushingiye ku myemerere wemerwe, hari ibyo ugomba kubahiriza birimo kutabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda za Leta no kugira aho gusengera hujuje ibisabwa.

Ati “Aba bahisemo gukora ibyabo. Bo ntibemera ko bagomba gusaba [uburenganzira], icyo bemera ni Imana gusa ngo ni yo bagomba gusaba. Ntabwo twashyigikira imyumvire nk’iyo. Bagomba kubiryozwa.”

ACP Rutikanga yaboneyeho kuburira umuntu uwo ari wese ugifite imitekerereze y’uko azajya mu masumo y’amazi, munsi y’igiti n’ahandi hantu hatemewe agamije gusenga, ko bitemewe.

Ati “Ibyo bihe byararangiye byo kwigishwa, tuzajya tubafata tubahane. Uyu munsi dufashe ab’i Nyamasheke ariko dufite n’abandi muri iyi ntara no mu zindi. Dukurikirana amakuru y’aho basengera hatemewe. Ntabwo tuzabyihanganira kuko bizana imyumvire y’ubunebwe yo kumva ko umuntu azabaho kuko yasenze gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko mu isuzuma bakoze, basanze iri torero ryiyita Kirisitu w’Abera ritari mu matorero yemewe n’amategeko mu Rwanda.

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

DRC: Kiliziya yacucuwe n’abajura musenyeri ategeka ko ifungwa

1 Min Read
Iyobokamana

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru w’Igitambo uzwi nka EID AL ADHA.

1 Min Read
Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?