Kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’akarere ka Oromia Shimelis Abdisa uri mu ntumwa zaturutse muri Ethiopia, kugirango baganire ku mibanire y’ibihugu byombi.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida w’agace ka Oromia, Shimelis Abdisa uri mu bagize itsinda riturutse muri Ethiopia rije mu biganiro bigamije guteza imbere umubano.”
Shimelis muri uruzinduko yagiriye mu Rwanda yari kumwe n’itsinda rimuherekeje, ririmo Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.
Aka gace ka Oromia kayoborwa na Shimelis Abdisa, ni ko ka mbere kanini muri Ethiopia, kakaba ari na nako gatuwe n’abaturage benshi, ndetse n’murwa Mukuru wako ukaba ari Addis Ababa gahuje n’Igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Ethiopia, zisanganywe umubano n’imikoranire byiza mu nzego zinyuranye, ndetse muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, zikaba zarasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye nko mu rwego rw’imicungire y’ibiza, mu bucuruzi no muri siporo.
