BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, May 21, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Papa Francis yamaganye ibitero bya Israel Muri Gaza abigereranya na Jenoside

Papa Francis yamaganye ibitero bya Israel Muri Gaza abigereranya na Jenoside

sam
Last updated: December 23, 2024 2:25 pm
sam
Share
SHARE

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yongeye kwamagana ibitero by’indege bya Israel mu gace ka Gaza, avuga ko urupfu rw’abana rukwiye kwamaganwa nk’ubugome budakwiriye kwitwa intambara ahubwo abigereranya na Jenoside.

Yabitangarije mu nama ngaruka mwaka yo gusangira Noheli n’abakaridinali bo muri Vatikani tariki 21 Ukuboza 2024.

Yagize ati: “Abana baraturikijwe ejo hashize. Ibi si intambara. Ibi ni ubugome.”

Abitangaje nyuma y’uko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Israel, Amichai Chikli, yamaganye ku mugaragaro Papa Francis kubera ko yari yasabye imiryango mpuzamahanga gukusanya ibimenyetso byerekana niba ibikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza bitafatwa nk’ibyaha bya jenoside.

Israel ivuga ko ibikorwa byayo bya gisirikare bigamije kurwanya umutwe wa Hamas nyuma y’uko ku wa 7 Ukwakira 2023 Hamas yabagabyeho igitero mu bice by’amajyepfo maze yica abasivile barenga 1,200 ndetse itwara bugwate abantu barenga 250.

N’ubwo bimeze gutyo, ibikorwa byo kwihimura bya Israel byahitanye abasivile barenga 45,000 nk’uko abayobozi ba Gaza babitangaza.

Mu gihe Israel ivuga ko yihatira kwirinda guhungabanya abasivile, abayobozi bo muri Gaza bavuga ko ibikorwa bya Israel bigaragara nk’ibyo kurimbura abantu. Israel igakomeza gushinja Hamas kwihisha mu baturage no gukoresha abana nk’ingabo.

Papa Francis yanagarutse ku ngorane umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika i Yeruzalemu, Patriyarki Pierbattista Pizzaballa yahuye na zo ubwo yangirwaga kwinjira muri Gaza kugira ngo asure abakirisitu baho.

Israel ivuga ko yemera ko abayobozi b’amadini binjira muri Gaza kandi ikorana n’imiryango y’abakirisitu kugira ngo iborohereze, harimo no kubafasha kwimukira mu bindi bihugu igihe bibaye ngombwa.

Mu gitabo cye yasohoye mu kwezi gushize, Papa Francis yavuze ko hari impuguke mpuzamahanga zemeza ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bifite ibimenyetso bya jenoside. Aya magambo yateye impaka nyinshi kugeza aho Minisitiri Chikli avuga ko Papa yatesheje agaciro ijambo jenoside kandi yirengagije ibikorwa bya Hamas.

Abayobozi ba Israel bavuze ko urupfu rw’umusivile uwo ari we wese ari ibyago bikomeye, ariko bashimangira ko ibikorwa byabo bigamije kurinda ubuzima bw’abaturage babo no gukuraho icyago cyose cyaterwa n’umutwe wa Hamas.

Papa Francis, nk’umushumba w’abakirisitu bagera kuri miliyari 1.4 ku isi akomeje gusaba impande zombi gushyira imbere amahoro no kurinda ubuzima bw’abasivile, cyane cyane abana bagizweho ingaruka n’iyi ntambara ikomeye.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Ubushinjacyaha bwasabiye Constant Mutamba gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo atabwe muri yombi

Ubushinjacyaha bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye Inteko Ishinga Amategeko kwambura…

Uganda: inkiko za gisirikare zigiye kujya ziburanisha abasivile

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko riha ububasha inkiko za gisirikare…

Umugore wa Joe Biden agiye kujyanwa mu nkiko kubera kutita ku mugabo we

Jill Biden umugore w’uwahoze ari perezida wa leta  zunze ubumwe za Amerika…

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye…

Umugore wibarutse akigera mu Rwanda avuye mu menyo ya FDLR, yahawe ibikoresho

Muhawenimana Ntagisanimana w’imyaka 24, ni umwe mu banyarwanda 1,165 bari barafashwe bugwate…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
Iyobokamana

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?