Minisitiri w’ubutabera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Constant Mutamba yumvikanye avuga amagambo afatwa nk’ubushotoranyi bukabije ku gihugu cy’u Rwanda ubwo yatangazaga ko azafunga perezida Kagame .
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga minisitiri Mutamba ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo , ubwo yagezaga ijambo ku bagororwa bari muri gereza ya Munzenze mu mujyi wa Goma,yumvikanye ashishikariza abagororwa kurwanya u Rwanda,ndetse aburira abazahamwa n’icyaha cyo gukorana n’uRwanda yise umwanzi ko bazahanwa by’intangarugero.
Muri aya mashusho kandi minisitiri Mutamba yumvikanye akangurira abagororwa bafite ubushake ko bifatanya n’ingabo z’igihugu kurwanya abanyarwanda na M23 avuga ko bigaruriye ubutaka bw’iki gihugu.
Yagize ati: “Abantu mwese mumaze igihe mukoreshwa mu nyungu za Paul Kagame n’u Rwanda tuzabafata. Ntituzemera ko igihugu cyacu kiganzwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mwese tuzabafatana na Paul Kagame”.
Mutamba kandi yumvikanye avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari “umunyabyaha ruharwa”, yungamo ati: “Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha igihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi”.
Aya magambo yarakaje Abanyarwanda cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaraza ko ari ubushotoranyi bushya .
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, Mu butumwa yanyujije kuri X yavuze ko amagambo ya Minisitiri Mutamba agaragaza ubushotoranyi bukabije.
Yagize ati “ibi ni ubushotoranyi bukabije minisitiri w’ubutabera wa DRC yakoreye muri gereza ya Goma, ku birometero bike uvuye ku mupaka w’uRwanda na RDC.
Ntabwo ari ubwa mbere abayobozi b’igihugu cya DRC bavuze amagambo asa n’ashotora u Rwanda , inshuro nyinshi perezida Félix Antoine Tshisekedi yumvikanye avuga ko ashaka kugaba ibitero k’u Rwanda byo gukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.
Amakimbirane ari hagati y’ibi bihugu byombi ashingiye ku kuba DRC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze igihe urwana n’ingabo z’iki gihugu FARDC ndetse ukaba umaze kwigarurira bimwe mu bice bigize teritwari 5 mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Mu gihe u Rwanda ruhakana ibi birego ahubwo rugashinja DRC gushyigikira no gukorana n’umutwe witerabwoba wa FDLR, wasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.