
kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma nshya barimo Abaminisitiri 21, Abanyamabanga ba Leta 9 n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Ni umuhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho umukuru w’igihugu yibukije abinjiye muri guverinoma inshingano barahiriye izo arizo.
Perezida Kagame yasabye abayobozi kubakira ku bimaze kugerwaho, hagakorwa ibirenzeho
Ati: “Ko nageze kuri ibi bidasanzwe abantu bavuga, ko nasuzumye uko nakoze ibyangejeje aha, kuki wahera ku 8% cyangwa 9%, ntushake 10%? Kuki utashaka 10%? Ni ko u Rwanda rukwiriye kuba rukora, nta kwirara.”
Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abanyarwanda muri rusange kwita ku buzima bwabo kuko ari byo bifasha mu kuzuza neza inshingano zabo.
Ati: “Ariko muri ibyo byose munamenye no kwireberera, kugira ubuzima bwiza, kurya neza, gukora imyitozo, kunywa gake, ukifata neza, umuryango wawe, iyo bigenze neza, ni uko tumera, dukora neza. N’ibi byo guhora, ngo kuki byagenze gutya, nabyo byagabanyuka.”
Umukuru w’Igihugu yamaze impungege z’abatabashije kugaruka muri guverinoma bibaza ko baba birukanywe.
Ati: “Gukorera ku rwego nk’uru n’inshingano rufite ndetse n’izindi nzego rimwe na rimwe biba byabaye, abatagarutse ntabwo ari ukwirukana, kwirukanwa nabyo birakorwa, hari abirukanwa bakoze amakosa bigatuma birukanwa, ari ukwirukanwa na byo birakorwa, baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Nabyita guhindurirwa imirimo.Ubu bahinduriwe imirimo ntabwo ari ukwirukanwa , igihe cyabo ni kigera imirimo izagaragara.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa kandi abayobozi kureka guta umwanya munini mu nama zituma batuzuza inshingano zabo.
