BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Biruta asaba Abakoloni kuza gutanga umuti w’ibibazo bateje hagati y’u Rwanda na Congo

Biruta asaba Abakoloni kuza gutanga umuti w’ibibazo bateje hagati y’u Rwanda na Congo

admin
Last updated: January 27, 2023 9:10 am
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta yatangaje ko abakoloni bagize uruhare mu gukqta imipaka ihuza ibihugu by’Akarere ariryo zingiro ry’umutekano mucye muri Congo, bityo ko ari bo  bakwiye kubisobanura aho kubyikoreza u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta ubwo yasobanuraga ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo

Ibi yabitangaje kuri uyu uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama, 2023 ubwo yasobanuriraga Inteko Rusange y’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere wifashe.

Dr Vincent Biruta yabanje kugaruka ku mubano w’ibihugu nka Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo, byose agaragaza ko wifashe neza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane yatinze cyane kuri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragara ko ubu umubano wifashe nabi.

Yasobanuye imvo n’imvano y’Umutekano mucye muri Congo, uza ugakora ku Rwanda, agaragaza ko imitwe ihakorera irimo FDLR n’indi ariyo ikunze kugarukwaho cyane mu yihungabanya umutekano.

Yagize ati “Mu mateka yacu habayeho ubukoloni. Ubukoloni bwazanye n’imipaka, bayishyira aho bashaka bituma hari Abanyarwanda basigaye hanze y’u Rwanda, hanze y’imipaka yashyizweho n’Abakoloni. Hari uduce twari utw’u Rwanda ubu tubarizwa muri Kivu zombi twegetswe kuri Congo.”

Avuga ko kandi ko hari abandi Banyarwanda bagiye muri Congo bagiye ku gahato cyangwa babitewe n’ubuhunzi.

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga asobanura ko mu gihe u Rwanda rwahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe za EX-FAR zari zahungiye muri Congo, zagezeyo zitangira gukora imyitozo ya gisirikare mu nkambi zari zicumbikiyemo, ndetse u Rwanda rurabigaragaza nk’ibiteje ikibazo.

Yavuze ko impunzi z’abanye-Congo  b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batangiye kwicwa bamwe bahungira mu Rwanda.

Avuga ko kubera gutotezwa kw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, havutse umutwe wirwanaho ari nabwo CNDP wavutse nyuma waje kuvukamo uwa M23, u Rwanda rushinjwa gutera inkunga.

Dr Biruta yavuze ko Congo ikwiye gukemura ikibazo aho gukomeza kwitwaza u Rwanda.

Ati “Bavuga iyo baje baturuka bakavuga u Rwanda, nyamara bigaragara ko u Rwanda abahungiyeyo bari bagihari. Ni uko umubano watangiye gusubira inyuma kugeza aho bigeze uyu mwanya.”

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rutaryozwa amateka ko ahubwo abakase imipaka ari bo bakwiye kubisobanura.

Yagize ati “Niba hari uwari ufite ibyo asubiza muri ibi bibazo, abambere bari bakwiye kuba abagize uruhare mu gukata iriya mipaka.

Abagize uruhare mu kujyana Abanyarwanda gukora muri Congo. Abakoze ibyo uyu munsi bagombye kuba bafite ibyo basobanura cyangwa se nibura bavuga bati hari amakosa twakoze yagize ingaruka mu mateka mu bihugu.”

Yakomeje ati “Abo bose bagiye hariya, bazi ikigombwa gukorwa, baravuga u Rwanda, u Rwanda, ahubwo barihe ko na bo bakagombye kuba babazwa ingaruka z’ibyo bakoze muri aka Karere, ariko uyu munsi ugasanga bari mu bantu batanga amasomo, bareba abanyabyaha.”

Umubano wa Congo n’u Rwanda uko bwije n’uko bucyeye urarushaho kuba mubi nubwo hakomeje gushakishwa icyatuma ujya mu buryo.

“Uko bazaza niko bazakirwa”, Minisitiri Biruta avuga igihe Congo yatera u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
Politike

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?