BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Nov 3, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > “Uko bazaza niko bazakirwa”, Minisitiri Biruta avuga igihe Congo yatera u Rwanda

“Uko bazaza niko bazakirwa”, Minisitiri Biruta avuga igihe Congo yatera u Rwanda

admin
Last updated: January 26, 2023 7:38 pm
admin
Share
SHARE

*Fazil Harerimana “ngo yari kwishima iyo indege ya Congo iraswa ikagwa hasi”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite uko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze, akaba yavuze ko kuri Congo Kinshasa utameze neza.

Minisitiri Biruta avuga ko amagambo ari mu itangazo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo riheruka gusohoka yerekana ko icyo gihugu gishaka intambara

Mu biganiro byamaze umwanya, ndetse Abadepite bamwe bagatanga ibitekerezo uko babona ibintu, abandi bakabaza ibibazo, Minisitiri Biruta yavuze ko Congo itagaragaza ubushake bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke. Yavuze imizi yacyo ko ifitanye isano n’Abakoloni b’Ababiligi.

Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Hon Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ashyigikiye uko u Rwanda ruri kwitwara mu kibazo cya Congo, gusa ngo yababajwe no kuba indege ya Congo iheruka guhabwa ubutumwa ubwo yavogeraga ikirere cy’u Rwanda, itahanuwe ngo ijye ku butaka.

Yagize ati “Ubwo ndi gushimira nagira ngo nanashimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku micungire myiza bafite kuri iki kibazo umuturanyi mubi aduteye.

Ariko na none nshimire by’umwihariko ingabo z’igihugu cyacu, RDF, kuko ndibuka ko tukiri abana batwigisha ubutwari no kutihanganira ikibi, hari igihe batwerekaga umurongo, bagaca umurongo ngo iyi ni rengarenga, ugashyiraho uwakabiri ngo iyi ni renga nkumene.

Ubwo rero ubwo barenze uwo wa kabiri bagakora agakorwa, ko kumena, nubwo jyewe kanshimishize ariko si cyane kuko nifuzaga ko bakora ibirenzeho, kikagwa aho ngaho tukababwira ngo twakimenaguye rwose. Narishimye ariko ndavuga ngo ni ya rengarenga ya mbere, ariko iya kabiri izaba renga nkumene.”

Ubwo Minisitiri Biruta yari mu ntko ishinga Amategeko

Hon Mussa Fazil Harerimana yavuze ko hakwiye kujyaho Komisiyo yo gucukumbura niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hari ingabo za Zaire (ni Congo ya none), niba nta sano bifitanye n’ingengabitekerezo iriho ubu muri Congo, yo kwanga Abanyarwanda by’ “umwihariko Abatutsi”.

Yavuze ko hari benshi mu bayobozi ba FDLR bagiye bapfira ku rugamba ku butaka bwa Congo, ndetse n’abafatwa, akibaza niba Congo ivuga ko ari abo u Rwanda rufata rugatereka aho.

Ku kibazo cy’Umudepite wabajije Minisitiri Vincent Biruta, kugira icyo avuga ku kuba Congo ivuga ko izahora ku ndege yayo yangiritse nyuma yo kuraswaho, Biruta yavuze ko “u Rwanda rutegereje.”

Ati “Kuvuga ko bagiye kwihorera, ibyo bavuze hashize iminsi, turategereje. Abavuga ko bagiye kuza bakagera i Kigali, bakagira bate, ibyo tuzabireba, nibaza bazakirwa uko bazaba baje.”

Umubano w’u Rwanda na Congo uri ku rwego rwa nyuma rwo hasi, Congo yirukanye Ambasaderi w’u Rwanda ku butaka bwayo, Vincent Karega ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23.

U Rwanda rushinja Congo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ruvuga ko ugizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda, gushyira abacanshuro hafi y’ubutaka bwarwo, kuruharabika mu mahanga, no guhohotera no kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Amahanga akomeje gukomakoma ngo iki kibazo kitazagera kure, aho hari ibiganiro by’i Luanda muri Angola n’i Nairobi bigamije gushaka umuti kuri iki kibazo, ariko u Rwanda rushinja Congo kuvunira ibiti mu matwi ku myanzuro iba yafashwe ntiyubahirizwe.

“Ingamba zafashwe”, RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo (Video)

Abadepite bagaragaje ko Inteko ikwiye gusohora itangazo rygana ibikorwa bikorerwa “Abatutsi” muri Congo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Pingback: Biruta asaba Abakoloni kuza gutanga umuti w’ibibazo bateje hagati y’u Rwanda na Congo – Umuseke

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Inkuru zindi

DRC : Umusirikare wa FARDC yasabiwe igihano cy’imyaka 10 azira amafoto yasakaye ku karubanda asomana n’umukunzi we

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
Politike

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?