BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Feb 25, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru zindi > Hateganyijwe inama izahuza Perezida Kagame na Tshisekedi muri Qatar

Hateganyijwe inama izahuza Perezida Kagame na Tshisekedi muri Qatar

admin
Last updated: January 21, 2023 1:46 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Congo, biteganyijwe ko bazahurira i Doha muri Quatar, mu rwego rwo kuganira ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse no gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i New York (Archives)

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye UMUSEKE ko iyi nama iteganyijwe ku wa Mbere tariki 23 Mutarama, 2023 ariko ko atarabona amakuru yose kuri yo.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iyi nama yanatumiwemo Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya akaba ari umuhuza mu bibazo bya Congo, Perezida wa Kenya, William Ruto na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko Qatar yagaragaje ko ishaka kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye ku isi, haba mu gace irimo k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho yagize uruhare mu guhuza abo muri Yémen, Liban/Lebanon, Sudan ubu hatahiwe Congo n’u Rwanda.

Cyemeza ko n’ubundi Qatar yari yagerageje kuba umuhuza hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi ariko ntibyakunda.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi muri Qatar bishobora kuba birimo uruhare rwa America n’Ubufaransa, kuko ngo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa n’ubuyobozi bwa America, kubaho kw’ibyo biganiro byakomojweho.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani afitanye ubucuti na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda, akaba yabiheraho akunga inshuti ze.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani ni inshuti y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame

Ibi biganiro biravugwa mu gihe ibihugu byombi, DR.Congo n’u Rwanda bimaze igihe umubano utifashe neza.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itewe impungenge n’uburyo Congo ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda, rushinja Congo gushaka gushoza intambara.

Ni itangazo ryaje risubiza irya Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w “iterabwoba wa M23”, ndetse no kutubahiriza amasezerano ya Luanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko Congo ikomeje ubushotoranyi, igamije kwikura mu masezerano ya Luanda.

U Rwanda ruvuga ko Congo yateguye imyigaragambyo yamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri muri icyo gihugu nka kimwe mu bikorwa byo kwivana mu masezerano.

Itangazo rigira riti “Imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Goma no mu tundi duce twa Congo, ni kimwe mu bikorwa bya Guverinoma ya DR.Congo byo kwikura mu masezerano n’inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi.”

Umubano hagati ya RDCongo n’u Rwanda ukomeje kurushaho kuba mubi, icyakora amahanga akomeje kugira uruhare mu kubyunga.

Muri Nzeri 2022, Abakuru b’ibihugu byonbi ubwo bari iNewYork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ku busabe bwa Emmanuel Macron w’Ubufaransa, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Quatar igiye guhuza Tshisekedi na Perezida Kagame ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya bibaniye neza n’Umugabane wa Afurika.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani afitanye ubucuti na Perezida Felix Tshisekedi

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

MONUSCO na ICGLR byagiye gusuzuma uko umutekano uhagaze muri Uvira

Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

Itamar Einhorn ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kegukanywe n’Umunya-Israel witwa Itamar…

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

Irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru,…

Indege 50 za Amerika zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati hakekwa intambara ikomeye

Indege 53 zirimo iz’intambara zagaragaye mu kirere kigana mu Burasirazuba bwo Hagati…

Zimbabwe: Abaturage batangiye gukingirwa umuti urinda SIDA

Igihugu cya Zimbabwe cyatangiye gukingira abaturage umuti wa Lenacapavir ubarinda kwandura agakoko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?