BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Aziya > Nepal: Hari ubwoba ko abantu bose bari mu ndege bishwe n’impanuka

Nepal: Hari ubwoba ko abantu bose bari mu ndege bishwe n’impanuka

admin
Last updated: January 16, 2023 6:58 am
admin
Share
SHARE

Polisi yo muri Nepal ivuga ko icyizere cyo kubona abantu bazima mu bari mu ndege yakoze impanuka ku cyumweru kigenda kiyoyoka.

Amashusho yafashwe iyi ndege agaragaza ko yari ihengamiye ku ruhande rumwe ubwo yagwaga igashya

Umuvugizi wa Polisi, Tek Prasad Rai yabwiye BBC ati “Birasa naho nta warokotse uhari.”

Yavuze ko itsinda ry’abatabazi rigenda ribona abantu bapfuye ahabereye impanuka.

Abantu 68 byemejwe ko bapfuye mu mpanuka y’indege yavaga ku murwa mukuru Kathmandu ijya mu mujyi w’ubukerarugendo wa Pokhara.

Impanuka yabaye ku Cyumweru mu masaha ya mugitondo, ntabwo haramenyekana icyayiteye.

Amashusho ya telefoni yerekena indege ya Sosiyete Yeti Airlines imanuka bubuye, yehengamiye ku ruhande rumwe ubwo yari hafi y’ikibuga cy’indege.

Iyi ndege yari itwaye abantu 72 n’abakora mu ndege.

Gushakisha abakiri bazima byakomeje gukorwa ubwo impanuka yari ikimara kuba, bikaba byari biyobowe n’abasirikare ariko byaje kurekeraho mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Mbere abatabazi bakomeje gushakisha abakiri bazima, ndetse itsinda rigari ry’abapolisi 300 ryoherejwe ahabereye impanuka muri icyo gikorwa.

Indege yaguye igeze ku ruzi rwitwa Seti River, ni kuri kimotero imwe gusa hafi y’ikibuga cy’indege.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Pushpa Kamal Dahal yashyizeho umunsi w’icyunamo kuri uyu wa Mbere ndetse leta ivuga ko yashyizeho itsinda ryo gukora iperereza ku byabaye.

BBC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?