BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC n’abacanshuro b’Abarusiya- VIDEO

M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC n’abacanshuro b’Abarusiya- VIDEO

admin
Last updated: January 10, 2023 9:42 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye wambuye ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe bifatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda kabuhariwe rya Wagner.

Ni mu mashusho yasakajwe n’abarwanyi b’uwo mutwe ubwo bari bavuye ku mirongo y’urugamba rw’abahuje na FARDC n’abo bafatanyije yabereye muri Teritwari ya Rutshuru.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter agaragaza inyeshyamba za M23 zikoreye intwaro zirimo izirasa kure zafashe nyuma y’uko abo bari bahanganye bakijijwe n’amaguru.

Intwaro zafashwe zirimo izo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

M23 ivuga ko ubwo yagabwagaho igitero na FRDC n’abo bafatanyije barimo Abacanshuro ba Wagner birwanyeho babasubiza inyuma babambura n’izi ntwaro.

Bati “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bongeraho ko “Bajya baca umugani ko akari bupfe kabungira akari bukice” mu rwego rwo kuburira ingabo za Leta n’abandi babagabaho ibitero.

M23 yemeza ko nta bufasha ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga ko intwaro bazambura ingabo za Leta ya Congo.

Mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Icyo gihe umutwe wa M23 watangaje ko wishimiye izi ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro cyo hasi.

M23 yagize  iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ku rugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Accompagné d’images vidéos ici présente les #M23 viennent d’administrer une RACLÉE à la coalition #FARDC–#FDLR–#MAiMAi–#Wagner sur 2 fronts en même temps et récupérer tout un #ARSENAL.https://t.co/cUtQs5X3om pic.twitter.com/G14TBu2vfA

— Secret de la RDC (@DelaCachette) January 9, 2023

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Anonymous says:
    January 10, 2023 at 1:11 pm

    Apu aba nabo nyibaramya ejobundi bazaba bazihaye each

    Reply
  • Umurungi Alice says:
    January 10, 2023 at 8:53 pm

    Ikibazo: Ese ni ukuri? M23 yatubeshye kenshi ku bulyo utapfa kwemera ibyo bakubwiye! Nibaduhe ibimenyetso bifatika ko noneho atari igipindi.

    Reply
  • Power power says:
    January 11, 2023 at 3:06 pm

    Ariko rekambaze Imana data watwese womwijuru dukunzekwita bwana wamajeshi namwe m23 muribamajeshi (Ingabo)iyomutanga amakuru nikuki mukunze gush’ Iramwibinyoma?ibyobinyoma mubikurahehe ko iso womwiju atarumunyabinyoma? FARDC ntiheruka kugabigitero, abontamenyamakr yabo ninyeshamba nangwa FDLR, m23d(None m ujagufata ishasha FARDC Koyavuyemo itarashe yabuze nurusasu 1 mumbu? xu

    Reply
  • Peter mugabo says:
    January 11, 2023 at 4:12 pm

    Ubwose icabashimishije niki kombona izontwo ntanimwe irimo ikanganye? nizerekandiko munyuzwenazo ntimuzongyera gucyenera izija ziva mubindibihugu bibafasha!

    Reply
  • CHizhza says:
    January 11, 2023 at 6:01 pm

    M23 songa mbele ngo ntagitere frdc iheruka kugaba? uwabazana za kitchanga mukamenya ukuri shya

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025 intumwa z'ihiriro AFC/M23…

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, gikomeje…

Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye y’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

U Burusiya: Minisitiri yiyahuye nyuma yo kwirukanwa na Perezida Putin

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
Mu mahanga

Burundi: Abiganjemo urubyiruko bugarijwe n’ikiyobyabwenge kiri kubahindura abasazi

3 Min Read
Mu mahanga

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?