BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 16, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC n’abacanshuro b’Abarusiya- VIDEO

M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC n’abacanshuro b’Abarusiya- VIDEO

admin
Last updated: January 10, 2023 9:42 am
admin
Share
SHARE

Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye wambuye ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe bifatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda kabuhariwe rya Wagner.

Ni mu mashusho yasakajwe n’abarwanyi b’uwo mutwe ubwo bari bavuye ku mirongo y’urugamba rw’abahuje na FARDC n’abo bafatanyije yabereye muri Teritwari ya Rutshuru.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter agaragaza inyeshyamba za M23 zikoreye intwaro zirimo izirasa kure zafashe nyuma y’uko abo bari bahanganye bakijijwe n’amaguru.

Intwaro zafashwe zirimo izo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

M23 ivuga ko ubwo yagabwagaho igitero na FRDC n’abo bafatanyije barimo Abacanshuro ba Wagner birwanyeho babasubiza inyuma babambura n’izi ntwaro.

Bati “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bongeraho ko “Bajya baca umugani ko akari bupfe kabungira akari bukice” mu rwego rwo kuburira ingabo za Leta n’abandi babagabaho ibitero.

M23 yemeza ko nta bufasha ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga ko intwaro bazambura ingabo za Leta ya Congo.

Mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Icyo gihe umutwe wa M23 watangaje ko wishimiye izi ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro cyo hasi.

M23 yagize  iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ku rugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Accompagné d’images vidéos ici présente les #M23 viennent d’administrer une RACLÉE à la coalition #FARDC–#FDLR–#MAiMAi–#Wagner sur 2 fronts en même temps et récupérer tout un #ARSENAL.https://t.co/cUtQs5X3om pic.twitter.com/G14TBu2vfA

— Secret de la RDC (@DelaCachette) January 9, 2023

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Anonymous says:
    January 10, 2023 at 1:11 pm

    Apu aba nabo nyibaramya ejobundi bazaba bazihaye each

    Reply
  • Umurungi Alice says:
    January 10, 2023 at 8:53 pm

    Ikibazo: Ese ni ukuri? M23 yatubeshye kenshi ku bulyo utapfa kwemera ibyo bakubwiye! Nibaduhe ibimenyetso bifatika ko noneho atari igipindi.

    Reply
  • Power power says:
    January 11, 2023 at 3:06 pm

    Ariko rekambaze Imana data watwese womwijuru dukunzekwita bwana wamajeshi namwe m23 muribamajeshi (Ingabo)iyomutanga amakuru nikuki mukunze gush’ Iramwibinyoma?ibyobinyoma mubikurahehe ko iso womwiju atarumunyabinyoma? FARDC ntiheruka kugabigitero, abontamenyamakr yabo ninyeshamba nangwa FDLR, m23d(None m ujagufata ishasha FARDC Koyavuyemo itarashe yabuze nurusasu 1 mumbu? xu

    Reply
  • Peter mugabo says:
    January 11, 2023 at 4:12 pm

    Ubwose icabashimishije niki kombona izontwo ntanimwe irimo ikanganye? nizerekandiko munyuzwenazo ntimuzongyera gucyenera izija ziva mubindibihugu bibafasha!

    Reply
  • CHizhza says:
    January 11, 2023 at 6:01 pm

    M23 songa mbele ngo ntagitere frdc iheruka kugaba? uwabazana za kitchanga mukamenya ukuri shya

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

Leta ya DRC na AFC/M23 bateye intambe ikomeye izabafasha kubera ku mahoro arambye

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya, bashyize…

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Politike

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

1 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?