BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 11, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Kigali – Injangwe yavugiye mu nda y’umugabo bikekwa ko yayibye

Kigali – Injangwe yavugiye mu nda y’umugabo bikekwa ko yayibye

admin
Last updated: January 6, 2023 12:09 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 uzwi nka Gasongo hafi ya gare ya Nyabugogo, ku hazwi nko kwa Mutangana, yagaragaye yabuze amahoro mu nda ye havugiramo injangwe byavugwaga ko yibye.

Abari Nyabugogo batunguwe no kumva injangwe ivugira mu nda y’uwayibye

Inkuru ya BTN yo ku wa Kane, tariki ya 05 Mutarama 2023, ivuga ko uyu mugabo bikekwa ko ku wa Gatatu tariki ya 04 Mutarama 2023, yibye iyo njangwe umwe mu bacuruzi akaza kuyigurisha ku bakorera kwa Mutangana .

Uyu mugabo akimara kugurisha iryo tungo, nibwo ryatangiye kumvikana rivugira mu nda ye.

Umunyamakuru wa BTN wari hafi yaho uyu mugabo yarimo akumbagurika, yafashe amajwi n’amashusho uyu mugabo mu nda ye ijangwe inyawuza.

Icyakora nyuma yaje kuyisanga aho yari yayigurishije arayifata ayisubiza nyirayo iryo jwi ntiryongera kumvikana.

Umugabo bivugwa ko yari yibwe injangwe yatangaje ko nta ruhare afite mu kuba iyo njangwe yavugiye mu nda ya Gasongo, ahubwo ngo bisanzwe bimubaho.

Yagize ati “Uriya mugabo wagira ngo ni ibintu byamufashe. Hano inyuma mu isoko (Kwa Mutangana), ipusi yabwaguriyemo ibibwana byinshi. Ejo ku wa Gatatu abikuramo ajya kubigurisha. Ukuntu bigarutse ntabwo mbizi. Ntabwo ari iyanjye.”

Ubwo uyu bikekwa ko yari yibye iyi njangwe yayishyikirizaga uyu mugabo injangwe ye, yabaye muzima, ashima Imana, atangira gusuhuza abari hafi aho ibyo byabereye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
5 Comments
  • Israel says:
    January 6, 2023 at 5:41 pm

    Yewe n’agahoma munwa ipusi nayo igeze aho kwibwa? Mbega!!!

    Reply
  • Iradukunda eram says:
    January 6, 2023 at 7:48 pm

    Uwandangira nyir’iyo pusi tukaganira.

    Reply
  • Fanuel Buregea says:
    January 6, 2023 at 9:01 pm

    Ahebe kwiba atazongera gusa nyiri pusi nawe ntiyoroshe

    Reply
  • Anonymous says:
    January 7, 2023 at 2:28 pm

    Aha ubu kandi haruhakana ko tutageze mu minsi ya nyuma? Kubona umuntu yiba ipusi! undi nawe ati reka mwumvishe gusa ntangajwe ni uko nyiri pusi nako uwo murozi nawe atabyemeye.

    Reply
  • KAVAMAHANGA says:
    January 10, 2023 at 5:52 pm

    HHHHHHHH YAMUKOSOYE. AZONGERE

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Utuntu n'utundi

U Bufaransa; Urubanza rw’impanga zikekwaho ubwicanyi rwabaye ingorabahizi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?