BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Imiti “ivugwaho kongera” igitsina yabujijwe gucururizwa mu Rwanda

Imiti “ivugwaho kongera” igitsina yabujijwe gucururizwa mu Rwanda

admin
Last updated: January 5, 2023 4:20 pm
admin
Share
SHARE

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse imiti ikoreshwa mukongerera abagabo igitsina nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge, ndetse abayifite bakayisubiza aho bayikuye.

Abafite iyi miti yakuwe ku isoko basabwe kuyisubiza aho bayikuye

Itangazo rya Rwanda FDA ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru, Dr. Emile Bienvenue, rivuga ko iyi miti yahagaritswe nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza iyi miti bagasanga itujuje ubuziranenge.

Imiti yaciwe  ku isoko ry’u Rwanda ni Dawa ya Kupanua Uume ukoreshwa mu kongera ingano y’igitsina cy’umugabo na Ngetwa 3 wa garama 130  ikorerwa muri Tanzania.

Hahagaritswe kandi umuti wa Delay Spray for Men upima garama 10, ubamo Vitamin E ndetse ukanifashishwa n’abagabo bashaka kongera ingano y’ibitsina byabo.

Rwanda FDA yavuze ko uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora kwangiza abayikoresha, bati “Uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora no kugira ingaruka ku bantu bayifashe. Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”

Abacuruza, abatunganya, abatumiza n’abadandaza iyi miti ikorwa mu bimera yakuwe ku isoko ry’u Rwanda basabwe guhagarika kuyigurisha ndetse iyo bari basigaranye bakayisubiza aho bayiguriye.

Ibi bikajyana nuko abayiranguza bazajya batanga raporo buri minsi itanu kuri Rwanda FDA bagaragaza ingano y’imiti bagaruriwe.

Abayikoresha nabo bibukijwe ko bagomba guhagarika gukoresha iyi miti kuko byabagiraho ingaruka.

Rwanda FDA ikaba yibukije abatunganya, abaranguza n’abadandaza imiti ikomoka ku bimera gusaba ibyangombwa muri iki kigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa, ndetse bakandikisha imiti yabo mbere yo kuyicuruza.

Mu bihe bitandukanye, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda cyaburiye abamamaza ibicuruzwa birimo imiti y’abantu n’amatungo, bibutsa ko bitemewe ndetse kubikora ari ukunyuranya n’amategeko, aho bari baranaciye ibiganiro byamamaza iyi miti ku ma radiyo na televiziyo.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Iradukunda Eram says:
    January 5, 2023 at 4:43 pm

    Hari Radio imwe ntaribuvuge yo mu Rwanda, mugihe cyashize nibyo biganira byayikorerwagaho (hafi amasaha yose y’umunsi) gusa muri ino minsi sinkibyumva. Rero nizere ko nababandi bo kuri Facebook bagiye kubihagarika kuko byari binabangamye.

    Reply
    • Anonymous says:
      January 7, 2023 at 8:35 pm

      Radio nyinshi murukerera nibyo byiberaho gusa

      Reply
  • Anonymous says:
    January 5, 2023 at 9:59 pm

    Ese itavuzwe haruguru yo ubwo barayemeye?
    Ko nkeka hari nindi myishi

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?