BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by’abaturage badategereje Perezida

Abayobozi basabwe gukemura ibibazo by’abaturage badategereje Perezida

admin
Last updated: December 16, 2022 7:49 pm
admin
Share
SHARE

Amajyaruguru:  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora ibishoboka bagakemura bimwe mu bibazo ugisa abaturage babyiganira gutura Umukuru w’Igihugu mu ngendo zitandukanye akora.

Minisitiri Musabyimana aganira n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajayaruguru

Mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ubuyobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru burimo, inzego bwite za Leta kuva ku ntara kugeza ku mirenge, abayobozi bw’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere, yabasabye gufatanya no gukemura ibibazo by’abaturage bakibyiganira ku mirongo bajya gutura Umukuru w’igihugu ibibazo biba bitarakemuwe.

Minisitiri Musabyimana, yagize ati “Mbere gato y’uko nza muri izi nshingano nagize amahirwe yo kujya mu ngendo Perezida wa Republika yakoreraga mu Majyepfo, no mu Burengerazuba. Ababibonye kuri televisiyo hari ikibazo cyahagaragaye twese kidukoraho n’abatarabaga muri ‘Local Govornement’ (inzego z’ibanze).

Ni ikibazo cy’imirongo y’abaturage bajya kubaza ibibazo byabuze gikemurwa nk’aho tudahari. Iki ni ikibazo nifuza ko rwose bayobozi turi kumwe, yaba umuyobozi muri leta, mu bikorera, uw’umuryango utari uwa leta cyangwa idini, ngira ngo dufatanye iriya mirongo tuyigabanye kandi uburyo burahari tugomba kubyumva.”

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yabwiye abo bayobozi ko kuba abaturage babaza Umukuru w’Igihugu cyangwa bakamuganiza nta kibazo abibonamo ariko kuba hari ibibazo bakimubaza kandi byarakwiye kuba byarakemuwe n’abayobozi begereye abo baturage bidakwiye abasaba kwisubiraho bagakora neza inshingano zabo ndetse bakanoza n’imikoranire.

Inama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye

Mu bindi bibazo bikigaragazwa n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo n’iby’ingurane z’imitungo z’abaturage iba yarangijwe cyangwa ikifashishwa mu bikorwa byo kongera ibikorwa remezo ariko bo bagatinda guhabwa ingurane cyangwa bagahabwa nke hatirengagijwe n’abayibura. Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi bakigira uburangare bikambika icyasha Leta kandi itarabuze amafaranga y’ingurane.

Yagize ati “Expropriation ubwayo ntiyakwiye kuba ikibazo, hari abo usanga bavuga ngo amafaranga yabuze, ariko muri bike nzi ntabwo leta y’u Rwanda yigeze ibura amafaranga y’abaturage, nta na rimwe! Ntabwo Leta ifite miliyari magana yabura miliyari 6 zo guha ingurane abaturage.”

Ati “Ahubwo usanga ikibazo kiri ku mikorere yacu mibi, usanga abyinshi tutazi ko bihari cyangwa tudakorana n’abagomba kubikemura. Biteye isoni rwose kubona umuturage utishoboye umutwariye umutungo akamara umwaka atishyuwe. Ntabwo bikwiye umuyobozi, ntabwo bikwiye Leta yacu kandi dufatanyije nziko byakemuka tugahuza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Ku wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uwo mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney na we wari wamusimbuye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gihe cyashize.

Musabyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu 2018,  yakoze mu myanya itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda aho guhera mu 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Intara y’Amajyaruguru hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
3 Comments
  • Umurungi Alice says:
    December 17, 2022 at 10:30 am

    Birababaje kubona ko Minisitiri atabona ikibazo kiri mu butegetsi bwacu! Kuki Perezida wa Repubulika aturwa ibibazo inzego zo hasi zidakemura? Igisubizo nyacyo nicyo cyafasha mu gukemura icyo kibazo. Impamvu nyamukuru nuko ubutegetsi bushingiye ku bantu aho gushingira ku nzego. Iyo umuntu yumva ari igitangaza, ararengera agafata inshingano z’abo akuriye bose! Kuki Perezida cyanga Minisitiri yumva yajya muri district guca imanza n’umugore watanye n’umugabo? Ese aba afite ibimenyetso bihagije byamufasha guca urubanza atabogamye? Nakomeje gusesengura ibisubizo by’ibibazo byashyikirijwe Perezida wa Repubulika nsanga hafi ya byose bitari bifite ireme n’ubwo hafi 20% byagiye bishyirwa mu bikorwa.

    Reply
  • Kanyarwanda says:
    December 17, 2022 at 9:27 pm

    Alice umurungi uravuga ukuri mu Rwanda benshi bitwaza muzi ico ndico bakikorera ibyo bashaka kuko ubuyobozi bwacu bushingiye kubantu Aho kuba kuri constitution

    Reply
  • Anonymous says:
    December 18, 2022 at 6:26 am

    Nikobimezepe?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
Politike

Uwera Jean Maurice yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye

2 Min Read
Politike

Uganda: Umudepite wa NUP ya Bobi Wine yatawe muri yombi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?