BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umugabo yagiye gucyura umugore baramukubita arapfa

Muhanga: Umugabo yagiye gucyura umugore baramukubita arapfa

admin
Last updated: November 14, 2022 6:25 pm
admin
Share
SHARE

Sibomana Gasana Viateur wo mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange, arangije kwitabimana, Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko azize inkoni yakubiswe n’abagabo 2.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre, avuga ko Sibomana Gasana Viateur yagiye gucyura umugore we wari wahukanye, abagabo 2 barimo  muramu we baramwitambika batangira gutongana kugeza ubwo bamukubise inkoni mu mutwe.

Ruzindana avuga ko amakuru bahawe n’abaturage bari bahari, avuga ko ibyo bimaze kuba bihutiye kumujyana mu kwa muganga i Kabgayi kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

Ati “Ubu tuvugana tumaze gufata uwitwa Gafaranga Innocent umwe mu bashinjwa gukubita no gukomeretsa bikabije Sibomana, uwakabiri ariwe muramu we ntituramubona.”

Yavuze ko hari amakuru bafite avuga ko abakekwaho iki cyaha, bahaye Umubyeyi wa Sibomana ibihumbi 9 byo kwishyura mutuweli uwo mubyeyi abasabira imbabazi mu Mudugudu kugira ngo bareke gukurikiranwa.

Umukuru w’Umudugudu wa Gitega Pulchérie avuga ko ibi bikimara kuba yasabye ababikoze ko bamujyana mu kigo Nderabuzima bahamugejeje basanga nta mituweli afite bamusubiza mu rugo, yongera kubategeka ko bamujyana iKabgayi kuko yabonaga arembye.

UMUSEKE wihutiye kugera  ku Bitaro Kabgayi, umunyamakuru asanga Sibomana Gasana amaze gushiramo umwuka.

Bamwe bo mu Muryango wa Sibomana Gasana bari bamurwaje batunguwe no kumva ko umubyeyi we yahawe ibihumbi 9 byo kwishyura mituweli  mu gihe umuhungu we arembye .

Bakavuga ko ibi babifata nko gushinyagura ndetse bagakeka ko icyatumye abadohorera hari n’andi mafaranga ashobora kuba yahawe akayahisha.

Sibomana Gasana Viateur yari afite imyaka 24 y’amavuko asize umugore n’umwanna, umurambo we uri iKabgayi mu Bitaro.

Nyuma yo gufata Gafaranga Innocent twahawe amakuru yemeza ko na Hagumagutunga Bosco ariwe wari wabanje gukubita nyakwigendera, bombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • Faustin TOPSEC INV LTD . says:
    November 14, 2022 at 6:55 pm

    Urwo ni urugomo, nibakurikiranwe bafatwe bakanirwe urubakwiye .

    Reply
  • Nsengiyumva francois says:
    November 14, 2022 at 7:10 pm

    Yoo birababaje uwapfuye imana imwakire abobagabo 2 bakatirwe urubakwiye

    Reply
  • Hafashimana says:
    November 14, 2022 at 7:44 pm

    imana imwakire mubayo ark.babakatire urubakwiye kdi.nuwomubyeyi ahanywe kko,yariye ruswa

    Reply
  • Zachee says:
    November 14, 2022 at 7:51 pm

    Twihanganishije umuryango wabuze umuntu wawo,Abobagabo bakurikiranwe ubutabera bubakatire urubakwiye.

    Reply
  • Masengesho says:
    November 14, 2022 at 9:24 pm

    Turapfuye turashize ubwo baramu bacu bagiye kujya badukubita

    Reply
  • Ambu says:
    November 14, 2022 at 10:09 pm

    Ye !!??

    Reply
  • INNOCENT says:
    November 14, 2022 at 11:07 pm

    Mbega bibiweee uziko abobagabo ntabumuntu bafite nibahamwa nicyaha bazabafunge twihane bavandimwe.

    Reply
  • Munyehirwe Jonathan says:
    November 15, 2022 at 3:07 am

    Turashize noneho!!

    Reply
  • Eugénie. says:
    November 15, 2022 at 9:17 am

    Mbega inkuru ibabaje.Abantu basigaye bafite ubugome burenze kamere.Ukuntu yari akiri muto none azize urushako.Imana imwakire imutuze mu bwami bwayo,aruhukiremu mahoro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

General Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020…

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

Ishami rya ONU ryita ku bana ryatangaje ko “ribabajwe kandi rishenguwe n’urupfu…

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro…

Herekanywe abasore bakekwaho ibyaha by’ubugome.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB)…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?