BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Jul 19, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Muhanga: Umugabo yagiye gucyura umugore baramukubita arapfa

Muhanga: Umugabo yagiye gucyura umugore baramukubita arapfa

admin
Last updated: November 14, 2022 6:25 pm
admin
Share
SHARE

Sibomana Gasana Viateur wo mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange, arangije kwitabimana, Ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko azize inkoni yakubiswe n’abagabo 2.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre, avuga ko Sibomana Gasana Viateur yagiye gucyura umugore we wari wahukanye, abagabo 2 barimo  muramu we baramwitambika batangira gutongana kugeza ubwo bamukubise inkoni mu mutwe.

Ruzindana avuga ko amakuru bahawe n’abaturage bari bahari, avuga ko ibyo bimaze kuba bihutiye kumujyana mu kwa muganga i Kabgayi kugira ngo ahabwe ubutabazi bwihuse.

Ati “Ubu tuvugana tumaze gufata uwitwa Gafaranga Innocent umwe mu bashinjwa gukubita no gukomeretsa bikabije Sibomana, uwakabiri ariwe muramu we ntituramubona.”

Yavuze ko hari amakuru bafite avuga ko abakekwaho iki cyaha, bahaye Umubyeyi wa Sibomana ibihumbi 9 byo kwishyura mutuweli uwo mubyeyi abasabira imbabazi mu Mudugudu kugira ngo bareke gukurikiranwa.

Umukuru w’Umudugudu wa Gitega Pulchérie avuga ko ibi bikimara kuba yasabye ababikoze ko bamujyana mu kigo Nderabuzima bahamugejeje basanga nta mituweli afite bamusubiza mu rugo, yongera kubategeka ko bamujyana iKabgayi kuko yabonaga arembye.

UMUSEKE wihutiye kugera  ku Bitaro Kabgayi, umunyamakuru asanga Sibomana Gasana amaze gushiramo umwuka.

Bamwe bo mu Muryango wa Sibomana Gasana bari bamurwaje batunguwe no kumva ko umubyeyi we yahawe ibihumbi 9 byo kwishyura mituweli  mu gihe umuhungu we arembye .

Bakavuga ko ibi babifata nko gushinyagura ndetse bagakeka ko icyatumye abadohorera hari n’andi mafaranga ashobora kuba yahawe akayahisha.

Sibomana Gasana Viateur yari afite imyaka 24 y’amavuko asize umugore n’umwanna, umurambo we uri iKabgayi mu Bitaro.

Nyuma yo gufata Gafaranga Innocent twahawe amakuru yemeza ko na Hagumagutunga Bosco ariwe wari wabanje gukubita nyakwigendera, bombi bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhanga.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
9 Comments
  • Faustin TOPSEC INV LTD . says:
    November 14, 2022 at 6:55 pm

    Urwo ni urugomo, nibakurikiranwe bafatwe bakanirwe urubakwiye .

    Reply
  • Nsengiyumva francois says:
    November 14, 2022 at 7:10 pm

    Yoo birababaje uwapfuye imana imwakire abobagabo 2 bakatirwe urubakwiye

    Reply
  • Hafashimana says:
    November 14, 2022 at 7:44 pm

    imana imwakire mubayo ark.babakatire urubakwiye kdi.nuwomubyeyi ahanywe kko,yariye ruswa

    Reply
  • Zachee says:
    November 14, 2022 at 7:51 pm

    Twihanganishije umuryango wabuze umuntu wawo,Abobagabo bakurikiranwe ubutabera bubakatire urubakwiye.

    Reply
  • Masengesho says:
    November 14, 2022 at 9:24 pm

    Turapfuye turashize ubwo baramu bacu bagiye kujya badukubita

    Reply
  • Ambu says:
    November 14, 2022 at 10:09 pm

    Ye !!??

    Reply
  • INNOCENT says:
    November 14, 2022 at 11:07 pm

    Mbega bibiweee uziko abobagabo ntabumuntu bafite nibahamwa nicyaha bazabafunge twihane bavandimwe.

    Reply
  • Munyehirwe Jonathan says:
    November 15, 2022 at 3:07 am

    Turashize noneho!!

    Reply
  • Eugénie. says:
    November 15, 2022 at 9:17 am

    Mbega inkuru ibabaje.Abantu basigaye bafite ubugome burenze kamere.Ukuntu yari akiri muto none azize urushako.Imana imwakire imutuze mu bwami bwayo,aruhukiremu mahoro

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Rubavu: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we

Umugore wo mu Karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwica umugabo we w’imyaka…

Perezida wa AS Kigali agiye kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Perezida w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice, agiye gutanga kandidatire yo…

RDC na M23 basinyanye amasezerano aganisha ku mahoro arambye

Intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iz’umutwe wa…

Shema Ngoga Fabrice yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Shema Ngoga Fabrice usanzwe uyobora AS Kigali yatanze kandidatire yo kuyobora Ishyirahamwe…

RDC: Umudepite yatabarije impunzi z’ Abanyekongo ziri mu Burundi ko ubuzima bwazo buri mu kaga

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?