BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Umugabo ukomoka muri Uganda yaguye mu mpanuka yabereye i Rubavu

Umugabo ukomoka muri Uganda yaguye mu mpanuka yabereye i Rubavu

admin
Last updated: November 7, 2022 1:10 pm
admin
Share
SHARE

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, yari ivuye muri Uganda yerekeje muri Congo, yakoze impanuka umushoferi ahita apfa.

Imodoka yari itwaye amafi iyavanye muri Uganda iyajyana i Goma muri Congo

Amakuru y’iyi mpanuka, yamenyekanye ku cyumweru mu gitondo, ubwo imodoka yari ipakiye amafi iyakuye muri Uganda, iyajyanye i Goma, yakoze impanuka igeze mu murenge wa Nyakiriba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko impanuka yabaye tariki ya 6 Ugushyingo 2022.

Yavuze ko ikamyo yari itwawe n’umugabo w’umugabo ukomoka muri Uganda witwa Lubaale Joel w’imyaka 27, wari kumwe na murumuna we witwa Bamucyai Ivan, bavuye muri Uganda berekeza i Goma.

CIP Mucyo avuga ko iyi modoka, Mitsubishi Fuso ifite Puraki ya UBG493Z  yari itwaye amafi toni 1.4 iyajyanye i Goma, bageze ahitwa Nyakiriba imodoka ibura feri bakimara gukata ikorosi.

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/11/WhatsApp-Video-2022-11-06-at-17.13.09.mp4

Ati “Umushoferi yahise apfa ndetse ahera mu modoka biba ngombwa ko hitabazwa ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi, bakuramo umurambo uhita ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi”.

Murumuna w’uyu mushoferi yakomeretse byoroheje ku kaguru na we yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

CIP Rukundo atanga ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga ko bakwiye kujya bitwararika bakagenda neza ndetse bakagenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge, mbere yo gufata urugendo.

Umushoferi wari utwaye imodoka yahiye ahasiga ubuzima
Amafi yari toni 1.4

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?