BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Nyanza: Umurambo w’umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba, birakekwa ko yishwe

Nyanza: Umurambo w’umugore wasanzwe umanitse mu ishyamba, birakekwa ko yishwe

admin
Last updated: November 2, 2022 11:46 am
admin
Share
SHARE

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo haruguru y’icyuzi cya Nyamagana, ku ishyamba ririmo inzira abaturage bakoresha bahasanze umurambo w’umugore umanitse mu giti.

Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Ni mu mudugudu wa Gihisi A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasama, mu karere ka Nyanza.

Abakora muri VUP bajya mu kazi ni bo babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko umanitse mu giti muri iryo shyamba,

Jean Claude Mayira wageze aho mu bambere yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera yari amanitse mu giti cya sipure, azirikishije igitenge mu ijosi, akenyeye ikindi, amaboko ye yaramanuye nta gikomere yari afite.

Ati “Igiti yari amanutsemo n’uburyo aziritsemo, n’ishami amanitsemo ntabwo uwo mudamu yabasha kwiyuriza icyo giti ngo yinaganike hagati y’ishami, bigaragara ko ari umuntu waje aramuzirika, amunaganikamo.”

Umunyamahanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE  ko aya makuru bayamenye inzego bireba zikaba zatangiye gukora iperereza.

Ati “RIB yatangiye gukora iperereza ku cyaba cyamwishe, niba ari abamwishe cyangwa yiyahuye ntabwo twabimenya kugeza ubu, kuko urebye uko ameze ntiwamenya icyateye urupfu rwe.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, ari abaturage, ubuyobozi bose bahurizaga ko imyirondoro ya nyakwigendera itaramenyekana, nubwo hari abantu benshi hari habuzemo umuzi.

Hari amakuru avuga ko ibimenyetso bigaragaza ko uwo mugore yari amaze iminsi mike cyane abyaye.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?