BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Gicumbi: Umusore wagerageje kwiyahura inshuro eshatu, yasanzwe yapfuye

Gicumbi: Umusore wagerageje kwiyahura inshuro eshatu, yasanzwe yapfuye

admin
Last updated: October 26, 2022 1:34 pm
admin
Share
SHARE

Akazwinimana Eric w’imyaka 27 birakekwa ko yiyahuye yimanitse mu mugozi, nyuma yo kubigerageza inshuro eshatu ntibikunde.

Akarere ka Gicumbi kari mu ibara ritukura cyane

Ibi  byabaye  ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Ruziku mu Karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruagerero, RUKIRABARAME Eric yahamirije UMUSEKE ko koko amakuru y’uru rupfu bayamenye bayabwiwe na mushiki we.

Yagize ati “Mu masaha ya saa munani nibwo twamenye ko yiyahuye. Uwamubonye ni mushiki we ubwo yari avuye kwahira ubwatsi bw’inka.”

Asobanura uko byagenze Gitifu yagize ati “Kwiyahura ku wo musore, yari afite inzu yararagamo mu gikari, yahengereye abantu bose badahari, arangije ajyamo, arakinga, urugi ateramo imisumari myinshi cyane ku buryo utabasha kurusunika ngo rukinguke, ajyamo ariyahura.”

Uyu muyobozi avuga ko mushiki wari uvuye kwahira, yaje agasanga nta muntu uhari kandi yari azi neza ko nta hantu yagiye, abonye hakinze, ahamagara ababyeyi be, barebera mu idirishya basanga yamaze kwiyahura.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’iz’urwego rw’ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo zimenye amakuru kuri urwo rupfu.

Gitifu  Rukirabarame yavuze ko mu muryango nta kibazo kidasanzwe cyarimo yaba amakimbirane cyangwa intonganya ku buryo byatuma yiyambura ubuzima.

Gusa avuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura ariko agatabarwa atarashiramo umwuka.

Yagize ati “Twaganiriye n’umuryango batubwira ko yari abigerageje inshuro nk’eshatu. Yigeze kurya amabuye ya radio, arongera ashaka kwiyahuza imiti yica imbeba nabwo ntiyagira ikibazo.”

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko gushaka icyo rukora rukiteza imbere aho gutekereza kwiyambura Ubuzima.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yari yaracikirije amashuri ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, atari uko  yabuze ubushobozi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • Venuste Niyotwagira says:
    October 26, 2022 at 6:29 pm

    Sha nukuri muriyi minsi ubuzima buragoye pe! Noneho biragera murubyiruko bigashinga umugani uwo nuwamenyekanye abagerageza kwiyahura nibenshi rwose reta nitabare yoroshye ubucuruzi buciriritse ikindi igabanye imisoro kubyinjira mugihugu turebe ko twagira ikizere cyo kubaho MURAKOZE MURAKARAMA!.

    Reply
  • Anonymous says:
    October 26, 2022 at 9:01 pm

    Mwiriwe neza? Njyewe mbona igitera urubyiruko kwiyahura ni strese ukuntu babyirinda rero, kwirinda ibiyobya bwenge aho biva bikagera ,kandi bagakora nikintu kimwe kibateza imbere bakirinda kujarajara yari ALBERT.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?